RFL
Kigali

Massamba yerekeje i Bugande muri Rwanda culture show no gutangiza Gakondo nite

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/10/2014 10:17
2


Umuhanzi Intore Massamba yerekeje i Kampala mu gihugu cy’u Bugande aho agiye kwitabira igitaramo kizagaragaramo ahanini imbyino n’umuco nyarwanda cyiswe ‘Rwanda culture show’ giteganyijwe kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/10/2014.



Ni mu bitaramo bisanzwe bya Rwanda night bisanzwe biba akenshi mu mpera za buri kwezi, aho kuri iyi nshuro kizabera ahitwa Theatre Labonita. Uretse Massamba hakazagaragara n’andi matorero abyina Kinyarwanda ndetse n’abahanzi barimo Grace na Babirye.

Massamba

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yiteguraga kwerekeza muri Uganda, Massamba yadutangarije ko uretse iki gitaramo yitabiriye afite gahunda yo kuva i Bugande atangije gahunda ya Gakondo nite aho we n’itsinda rye rya Gakondo bazajya barekeza bagatarama bakamurika umuco nyarwanda.

Ati “ Ngiye mu gitaramo cya Rwanda culture show I Kampala ariko nzasiga nshize Gakondo nite.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • humura clever9 years ago
    Wawwwww!cultural diplomacy
  • Gerald9 years ago
    Ibi ndabikunze cyane mba ndoga Rudahigwa. GAKONDO NITE KAMPALA.....well done tubonye aho tuzajya tujya gutaramira kuko turambiwe police itubuza gutaramira Milles collines.





Inyarwanda BACKGROUND