Umuhanzi Intore Massamba yerekeje i Kampala mu gihugu cy’u Bugande aho agiye kwitabira igitaramo kizagaragaramo ahanini imbyino n’umuco nyarwanda cyiswe ‘Rwanda culture show’ giteganyijwe kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31/10/2014.
Ni mu bitaramo bisanzwe bya Rwanda night bisanzwe biba akenshi mu mpera za buri kwezi, aho kuri iyi nshuro kizabera ahitwa Theatre Labonita. Uretse Massamba hakazagaragara n’andi matorero abyina Kinyarwanda ndetse n’abahanzi barimo Grace na Babirye.
Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yiteguraga kwerekeza muri Uganda, Massamba yadutangarije ko uretse iki gitaramo yitabiriye afite gahunda yo kuva i Bugande atangije gahunda ya Gakondo nite aho we n’itsinda rye rya Gakondo bazajya barekeza bagatarama bakamurika umuco nyarwanda.
Ati “ Ngiye mu gitaramo cya Rwanda culture show I Kampala ariko nzasiga nshize Gakondo nite.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO