RFL
Kigali

Massamba yageze i Amsterdam mu Buholandi neza, aho azataramira hizihizwa umunsi mukuru wo kwibohora

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/07/2015 10:05
1


Nk'uko yaherukaga kubitangariza inyarwanda.com mu minsi mike ishize, kuri ubu umuhanzi Intore Massamba yamaze kugera mu Buholande aho yururukiye mu mujyi wa Amasterdam kuri uyu wa Kane.



Intore massamba akazagaragara mu bitaramo bibiri harimo igitaramo cya mbere azakorera i La Haye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015 yifatanya n’abanyarwanda batuye muri iki gihugu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Nyuma yaho Massamba azagaragara mu kindi gitaramo aho azataramira abayobozi mu nzego zitandukanye mu Buholandi mu gitaramo cya Kinyarwanda.

Massamba

Massamba

Massamba ngo yageze mu Buholande Amahoro

Nkuko yari yabidutangarije, nyuma y’ibi bitaramo byo mu Buholande yatumiwemo ku bufatanye na ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu na Diaspora yaho, Massamba ngo ku itariki 08/07/2015 azaba ageze i Bruxelles aho ateganya gukora indirimbo ndetse akaba ashobora no gukorana n’umwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda.

Nyuma ya gahunda ze mu Bubiligi Massamba azakomereza mu Bufaransa aho avuga ko azaba agiye gusura umuhanzi Lokua Kanza, maze abone kugaruka mu Rwanda tariki ya 15 Nyakanga 2015, aho azakomeza gutegura album ye ateganya gushyira hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha ubwo azaba yizihiza imyaka 50 y’amavuko na 35 amaze muri muzika.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ndi uwawe' yasize akoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ineza8 years ago
    Nizere ko azaza kureba Tour de France Utrecht:-)





Inyarwanda BACKGROUND