RFL
Kigali

Massamba Intore witegura kwerekeza i Burayi, yasigiye abafana be indirimbo nshya y’urukundo – VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/06/2015 16:57
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Massamba Intore yitegura kwerekeza ku mugabane w’u Burayi, aho azakorera ibitaramo mu Buholandi, maze agakomereza gahunda ye mu bihugu by’u Bubiligi n’u Bufaransa.



Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, Massamba yadutangarije ko yishimiye kuba azizihiza umunsi mukuru wo Kubuhora igihugu ataramana n’abanyarwanda batuye mu Buholande no mu nkengero zaho, ariko kandi akaba yahisemo gusigira abafana be indirimbo ye nshya y’amashusho yise ‘Ndi uwawe’.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ndi uwawe'

Ati “ Mbasigiye akaririmbo gashya k’urukundo. Mu Buholande mpafite ibitaramo bibiri. Igitaramo cya mbere nzataramana n’abanyarwanda ku itariki 04 twizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, ariko mfite n’ikindi gitaramo cya kabiri tariki ya 07 nzataramira aba diplomates baho.”

Nyuma y’ibi bitaramo byo mu Buholande yatumiwemo ku bufatanye na ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu na Diaspora yaho, Massamba ngo ku itariki 08/07/2015 azaba ageze i Bruxelles aho ateganya gukora indirimbo ndetse akaba ashobora no gukorana n’umwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda.

Massamba

Massamba abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yagaragaje ko umunsi wo kwibohora umwibutsa byinshi

Nyuma uyu muhanzi avuga ko azahita aca mu Bufaransa aho azasura umuhanzi Lokua Kanza, hanyuma abone kugaruka mu Rwanda nta gihindutse tariki ya 15 Nyakanga 2015, ubundi akomeze imyiteguro yo kurangiza album y’indirimbo 25 ateganya gushyira hanze ubwo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 35 amaze muri muzika. Iyi gahunda akaba nayo yamaze kuyimurira mu mwaka utaha kubera ibitaramo n’amaserukiramuco yatumiwemo mu mpera z’uyu mwaka muri Israel na Canada.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanakeza 8 years ago
    Hahahaha!! Umusaza nawe yigannye abana kwifotoreza kuri guittard abeshya abantu ngo azi gucuranga!! Ikiganza cyawe kirarabura musaza, kiragaragaza ko wapi uri kutubeshya!!
  • Maliza8 years ago
    Ntacyo mfite nagutura kirenze umutima wanjye....Mbega indirimbo irimo amagambo meza y"urukundo! komerezaho musaza turagukunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND