RFL
Kigali

Massamba akomeje ibitaramo byo kwibohora i Burayi – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/07/2015 17:49
4


Nyuma yo kugaragara mu gitaramo cye cya mbere mu Buholande ataramira abanyarwanda n’inshuti zabo kuwa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, umuhanzi Intore Massamba kuri uyu wa kabiri azagaragara mu gitaramo cye cya kabiri, mbere yo gukomereza i Paris mu Bufaransa aho naho afite igitaramo.



Nkuko Massamba yabitangarije inyarwanda.com igitaramo cya kabiri agiye kugaragaramo mu Buholande azaba ataramira abayobozi n’abanyacyubahiro batandukanye mu Buholande ku butumire bw’ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu mu rwego rwo kwizihizanya nabo umunsi wo kwibohora.

Massamba

Massamba

Massamba

Massamba i La Haye mu Buholande mu gitaramo cye cya mbere

Ubwo yakomozaga kuri iki gitaramo cya mbere yakoze akanagaruka kucyo yiteguye gukora kuri uyu wa Kabiri, Massamba yagize ati “ Byagenze neza cyane mu gitaramo cya mbere, abantu bari benshi kandi twarabyinanye ntibigeze bicara kuva natangira kuririmba. Ubu hakurikiyeho show nzakora ejo kuwa kabiri. Abatumirwa ni aba diplomats bose bari ino Hollande. Toujours mu rwego rwa liberation day, bakaba baba batumiwe na ambasade yacu.”

Nyuma y’ibi bitaramo bibiri mu Buholande, Massamba azaca mu Bubiligi gato aho ateganya gukorera indirimbo, maze kuwa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015 akazaba ageze mu Bufaransa aho naho afite igitaramo cyo kwizihiza ibirori byo kwibohora, nyuma akazanabonana n’umuhanzi Lokua Kanza mbere gato y’uko agaruka mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    I hate him
  • 8 years ago
    I hate him
  • 8 years ago
    wamaze niba umwanga, uzahindura iki? mujye mugabanya ubugoryi.
  • 8 years ago
    Aribonekeza kd nta ndirimbo bwite agira





Inyarwanda BACKGROUND