RFL
Kigali

Masamba wiboneye Iradukunda Liliane abyina umushayayo w'indirimbo ye Kanjogera muri Miss World yadutangarije uko yabyakiriye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/11/2018 11:07
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2018 nibwo abakobwa bahatana mu irushanwa rya Miss World2019 bakoraga irushanwa ryo kugaragaza impano zabo, aha Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda yamuritse impano ye yo kubyina kinyarwanda ashayaya indirimbo 'Kanjogera' ya Intore Masamba.



Ibyakozwe n'uyu mukobwa byageze kuri Masamba Intore ndetse biranamushimisha bikomeye, aha Intore Masamba yagize ati" Nabibonye kandi byanshimishije rwose sinari nzi ko urubyiruko rukunda umuco wacu rukunda indirimbo zo ha mbere yewe ariko nanone by'umwihariko byanyeretse ko urubyiruko rukunda ibihangano byanjye gusa by'umwihariko nashimishijwe by'umwihariko nuko nabonye azi kubyina kuriya sinarimbimwitezeho."

Masamba Intore avuga ko akibona ibi yatangiye gutekereza uko yakora ibitaramo bizenguruka mu bigo by'amashuri yaba abanza ndetse nayisumbuye mu rwego rwo kuganiriza abanyeshuri ku bihangano bye cyane ko Miss Rwanda Iradukunda Liliane yamweretse ko urubyiruko rugikunze ibihangano bye nawe agasanga ari igihe cyiza cyo kongera kubisangiza urubyiruko.

Miss Rwanda

Miss Rwanda yabyinnye ashayaya indirimbo " Kanjogera" ya Intore Masamba

Abajijwe niba adateganya gusoza umwaka asusurukije abakunzi be Intore Masamba yabwiye Inyarwanda.com ko ateganya gukora igitaramo tariki 31 Ukuboza 2018 muri Marriott Hotel mu mujyi wa Kigali nubwo amakuru menshi ku migendekere y'iki gitaramo atari yayinoza ndetse azayatangaza mu minsi iri imbere.

REBA HANO IRADUKUNDA LILIANE ABYINA ASHAYAYA INDIRIMBO YAINTORE MASAMBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vava5 years ago
    ni byiza cyane yagaragaje umuco wacu





Inyarwanda BACKGROUND