RFL
Kigali

MASAKA: Bruce Melody na Christopher bahatanye bikomeye muri PGGSS8 bagiye guhurira mu gitaramo cyo gususurutsa abana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2018 11:40
0


Mu minsi ishize ni bwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya munani ryararangiye, aha Bruce Melody ni we wegukanye irushanwa aza akurikirwa na Christopher wanegukanye igihembo cy'umuhanzi watowe cyane n'abakunzi ba muzika mu Rwanda. Aba bahanzi bahanganye bikomeye muri PGGSS8 bagiye guhurira mu gitaramo kimwe.



Aba bahanzi nyuma yo guhangana gukomeye bari batarongera kugaragara mu ruhando rwa muzika cyane ko bari bameze nk'abari mu karuhuko. Kuri ubu aba bahanzi b'ibyamamare hano mu Rwanda bagiye gutaramira abana mu gitaramo kizabera i Masaka kuva tariki 25 Kanama 2018 kugeza tariki 26 Kanama 2018 aho bazaba bitabiriye iserukiramuco ryagenewe abana ryitwa 'Summer Kids Festival'.

ChristopherSummer Kids Festival igiye kubera i Masaka

Muri iri serukiramuco ry'abana rizabera i Masaka muri Spider Game Center abana bazagira amahirwe yo kwidagadura mu mikino inyuranye, abatsinze bazahembwa, bamwe bazerekana impano zabo, bazabasha gukina imikino ikundwa n'abana ya spiderman, bazidagadura baririmba babyina yewe habeho no kumurika imideri. Usibye aba bahanzi ariko Sandrine Isheja nk'umubyeyi ni we uzaba ayoboye ibi bitaramo aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND