RFL
Kigali

Masamba Intore agiye gukorera ibitaramo mu Bufaransa no mu Buholandi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/07/2018 16:28
1


Nta minsi myinshi ishize Intore Masamba avuye gutaramira ab'i Mozambique na Zambia. Kuri ubu agiye gusubira i Burayi kubataramira mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora k'u Rwanda ku nshuro ya 24.



Abanyarwanda ku isi yose barizihiza imyaka 24 U Rwanda rumaze rwibohoye. Intore Masamba na Teta Diana bagiye kujya kwifatanya n'abanyarwanda baba mu Buholandi ariko  Masamba azabanziriza mu Bufaransa mu mujyi wa Paris. Mu kiganiro Masamba yahaye Inyarwanda.com yavuze aho ageze imyiteguro yo gutaramira ab'i Paris n'abo mu Buholandi. Yagize ati:

Niteguye neza cyane ubundi itariki 4 Nyakanga ni umunsi nubuha cyane, ni umunsi w'amateka kuri njyewe. Ariko ni n'umunsi w'amateka ku banyarwanda bose. Kandi ni umunsi noneho twese dufata akanya tugashimira ababahoye iki gihugu. Ni umunsi kuri njye ufite byinshi unyibutsa, kuko nanjye muri urwo rugamba rwo kubohoka igihugu naragiye, nari  muto hanyuma intwaro natwaye ni inganzo yanjye.

Muri ibi bitaramo agiye gukorera mu Buholandi, uretse Teta Diana, Masamba yavuze ko azakorana n'abandi bahanzi bitwa 'Imisozi Igihumbi'. Mu Bufaransa naho azakorana n'abahanzi baho ariko atarabasha kumenya neza, avuga ko hari n'abandi bahanzi b'abashyitsi bashobora kuzitabira igitaramo cye.

Masamba Kurugamba rwo kubohora i Gihugu

Masamba ku rugamba rwo kubohora i Gihugu

Masamba avuga ko tariki ya 04 Nyakanga ari umunsi wisangije amateka kuko aribwo abanyarwanda bongeye kuvuka ubwa kabiri, ati"Dusigasire igihugu cyacu, tucyubake ku buryo tukigeza aho twebwe twifuza. Abaturariye amajoro nabo urubyiruko rugaragaze ko ruzakomeza rukusa ikivi cyabo."

Igitaramo cyo mu mujyi wa Paris giteganyijwe tariki ya 13 Nyakanga 2018. Ni mu gihe mu Buholandi ari tariki ya 21 Nyakanga 2018. Avuga ko azaririmba indirimbo bakoreshaga ku rugamba n'izo yahimbye.

Kanda hano urebe ubutumwa bwa Teta Diane

Kanda hano urebe ubutumwa bwa Masamba

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    uyu nawe ahora mungendo asabiriza ngo nibitatamo, ikibazo nuko nayo mafranga bamuha ntacyo amumarira





Inyarwanda BACKGROUND