RFL
Kigali

Martin Promoter yakoze indirimbo “This is Rwanda” yanditse agendeye ku bibera mu Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2018 8:51
0


Martin Munezero wihaye izina rya Martin Promoter yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘This is Rwanda’. Ni indirimbo yumvikanamo bimwe mu bibera mu Rwanda akaba yarayikoze agendeye ku ndirimbo yitwa ‘This is Amerika’.



Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka “Akramo”, “Tambaza”, “Amanegeka” ziyongera kuri iyi ndirimbo nshya yise “This is Rwanda”.

Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo nshya ‘This is Rwanda’ yayanditse agendeye kubibera mu Rwanda. Yavuze ko yibanze cyane kuri sosiyete Nyarwanda, aho usanga abakobwa bihundura uruhu n’uburyo u Rwanda rufite abakobwa beza.

Yagize ati “Navuze kuri mukorogo yafashe indi ntera mu Rwanda haba ku bakobwa n'abahungu..N'uburyo abakobwa bo mu Rwanda ubu bisanzuye ntawe ukigira Boyfriend gusa... kuko ubu aba afite na Besto... Kandi Besto ari nawe yisanzuraho cyane kurusha boyfriend we... Aho ashobora no kumukorera ibyo atakorera boyfriend we..”

martin

Martin washyize hanze indirimbo yise 'This is Rwanda'

Martin avuga ko afite ibihangano byinshi arigutegura abakunzi be mu minsi ya vuba.

UMVA HANO 'THIS IS RWANDA' YA MARTIN PROMOTER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND