Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017 ni bwo hizihijwe umunsi ngarukamwaka wahariwe impunzi, wasusurukijwe n'abahanzi barimo Marshal Ujeku, Intore Jabastar n’umuhinde Suhail Zargar.
Ni ibirori byabereye kuri Marriot Hotel aho byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Mukantabana Seraphine, Minisitiri Ushinzwe gucyura Impunzi no kurwanya ibiza, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye impunzi n’abandi. Aba bari bitabiriye uyu munsi bose bagiye bagaruka kugushimira Leta y’u Rwanda yagiye ibaba hafi ikabafasha muri byinshi, ubu impunzi zikaba zibayeho mu mahoro.
Nyuma y’ubutumwa abayobozi batandukanye bagiye batanga, hakurikiyeho umwanya wo gususurutsa abari bitabiriye uyu munsi aho bataramiwe n’abahanzi batandukanye barimo Marshal Ujeku, Intore Jabastar ndetse n’umuhinde Suhail Zargar.
Abasore n'inkumi babyina imbyino zo muri Congo ni bo babimburiye abandi
Abanyamideli bo mu nkambi ya Mahama batanze impano zo gushima
Injyana Gakondo ni zo zaranze ibi birori
Abari bitabiriye uyu muhango banyuzwe n'injyana z'aba bahanzi
Intore Jabastar n'itorero rye basusurukije abantu mu mbyino Gakondo
Marshal n'ababyinnyi be bakunzwe na benshi mu njyana ye Nkombo style
Suhail Zargar umuhanzi uzwi mu gihugu cy'u Buhinde wanakoranye indirimbo na Marshal nawe injyana ye y'igihinde yanyuze benshi
Mukantabana Seraphine Ministiri ushinzwe impuzi no kurwanya ibiza ni we wari umushyitsi mukuru
Photos: Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO