RFL
Kigali

Mariya Yohana arasaba Minisitiri w'ubuzima ko hahindurwa imvugo y'indwara y'abagore bita 'KUJOJOBA'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2018 18:40
3


Umuhanzikazi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi cyane ku izina ry'ubuhanzi rya Mariya Yohana yandikiye Minisitiri w'ubuzima amusaba ko hahindurwa imvugo y'indwara y'abagore bita 'Kujojoba'.



Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi nyarwanda b’indirimbo gakondo ufite ijwi ry’umwimerere. Mu myaka 75 amaze ku Isi yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro harimo gusigasira umuco binyuze mu buhanzi n’ubuvanganzo, kurerera igihugu biciye mu bigo by’amashuri yanyuzemo yigisha akaba ari n’umwe mu batanze umusanzu mu kubohoza igihugu aho yaje no kumenyekana cyane mu indirimbo 'Intsinzi' yakunzwe n’abanyarwanda.

Akoresheje urubuga rwa Instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/01/2018, Mariya Yohana yasabye Minisitiri w'ubuzima ari we Dr Diane Gashumba ko hahindurwa imvugo y'indwara y'abagore bita 'KUJOJOBA'. Yatanze impamvu asaba ko iyi mvugo yahindurwa. Mariya Yohana yamenyesheje Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba ko imvugo 'Kujojoba' itesha agaciro ababyeyi bose bitewe n'icyatumye umubyeyi runaka arwara iyo ndwara. Mariya Yohana yagize ati:

Nasabaga Minisitiri w'ubuzima ko hahinduka imvugo y'indwara y'abagore bita 'Kujojoba', ntabwo bidushimisha, bitesha agaciro buri wese w'umubyeyi kandi bitewe n'icyatumye amera atyo; Hari Jenoside, hari no kuba yarabyaye cyangwa yarabyajwe nabi, bikamuviramo izo ngaruka,... Noneho hagakubitiraho n'iryo zina babahamagaramo iyo ngo bagiye kubavura, ahagurukana ipfunwe ndetse n'ikimwaro ni ukuri. Abamuryanira inzara, abamusekera mu bipfunsi, abamwinuka n'ibindi. Nyakubahwa Minisitiri, burya nabo baba bafite agahinda. Murakoze kunyumva. Mariya Yohana.

Mariya Yohana

Ubutumwa Mariya Yohana yageneye Minisitiri w'Ubuzima

Bamwe mu babonye ubutumwa bwa Mariya Yohana kuri Instagram, bamushimiye ku buvugizi akoreye ababyeyi. Uwitwa Gigy Uwamahoro yagize ati; "Uko ni ukuri mubyeyi". Mukamana Esperance we yagize ati: "Ni ukuri ibi ni byo rwose!Urakoze kutuvugira." 'Sylvain_dejoie' we yagize ati: "Uri umubyeyi nyawe. Biteye isoni n'ipfunwe kandi ntawihamagarira ikibi" 'Aloys_loloOya' yagize ati; "Ni byo rwose bashakire irindi zina." Diane3gy yagize ati: "100% agree with you." (Ijana ku ijana ndemera ibyo uvuze). Uwase Henrie yagize ati: "Oya rwose ni byo nasabaga ahubwo ko buri muntu yabyamaganira kure." Umuhoza Violette yagize ati: "Wawo ureba kure mubyeyi wacu turagushyigikiye."

Image result for Mariya Yohana amakuru

Mariya Yohana ni umwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro

Mariya Yohana yavukiye mu karere ka Ngoma mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo ubu ni mu ntara y'Uburasirazuba. Yabaye umwarimu i Rwamagana, Kibungo, Rwamurunga muri Uganda ndetse na Camp Kigali. Yaje no kuba umwarimu mu gihe cy’imyaka 15 muri “One stop center” Kimisagara kugeza mu Kuboza 2012. Mu mwaka wa 2017 Mariya Yohana yari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kigali.

Mariya Yohana ni umuhanzikazi benshi mu bahanzikazi nyarwanda bigiraho

REBA HANO UBWO MARIYA YOHANA YARIRIMBAGA 'INTSINZI'

REBA HANO IKIGANIRO MARIYA YOHANA YIGEZE KUGIRANA N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone6 years ago
    Ubwo nukureba koko niba bibangamye cyane nugukora sondage yabantu benshi hanyuma bakabyemeza kuko natwe tuvura hari indwara nyinshi zahindura amazina ubwo ariko ndizera icyo vyifuzo ari kiza ubwo abahanga bacura indimi bafatanyije nabandi bazarebe ko bishoboka,indwara zo ni nyinshi ikiza nuko tugira confidentiality mu kazi aribyo nursing ethic yacu ,
  • sengabo paul6 years ago
    Rwose nubwo njyewe ntari umukobwa arko ndemerana na maria yohana 100% ririya zina ribatesha agaciro kweri.
  • James6 years ago
    Nukuripe agize neza





Inyarwanda BACKGROUND