RFL
Kigali

Marina yinjiranye muri weekend uburwayi bwamurungurukishije ku gitanda cy'ibitaro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 16:09
0


Marina ni umwe mu bahanzikazi bakomeye u Rwanda rufite muri iyi minsi, uyu akaba abarizwa mu nzu imwe na Safi Madiba iyi ikaba ari The Mane, uyu muhanzikazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 werurwe 2018 nibwo yafashwe n’uburwayi butunguranye byatumye ahita ajyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.



Ku isaa mbiri n’igice za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018 ni bwo uyu muhanzikazi yajyanywe mu bitaro nkuko amakuru ava kuri Bad Rama umujyanama we abivuga. Marina yahise yandikirwa ibitaro atangira gukurikiranwa n’abaganga kugeza mu ijoro cyane ko yavuye kwa muganga saa moya z’ijoro nabwo ari uko yanze kuraramo yumva atangiye gutora agatege ariko magingo aya ntabwo Marina arakira neza cyane ko bahise banamwandikira imiti akomeje kunywa.

marinaMarina ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri iyi minsi

Uyu mukobwa ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 yatanagje ko yagize ikibazo cy’ama sinusites akabura umwuka ibyateye ubwoba abo mu rugo bituma bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Iyi ndwara yafashe Marina nubwo yorohewe yakomye mu nkokora imyitozo yatangiye bitegura ibitaramo bafite tariki 23 na 24 Werurwe 2018 i Musanze ndetse n’i Kigali, cyane ko barimbanyije ibikorwa byo kwitoza kuririmba Live yaba we ndetse na Safi Madiba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND