RFL
Kigali

Marina yerekeje muri Uganda aho agiye gukorera igitaramo cye cya mbere hanze y'u Rwanda azahuriramo na Dr Jose Chameleone

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2018 11:03
0


Marina si umuhanzi umaze igihe kinini mu muziki. Kuva atangiye muzika yakiriwe neza n'abakunzi b’umuziki ndetse anagira amahirwe yo kubona abamufasha. Kuri ubu Marina uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda yamaze kwerekeza muri Uganda mu gitaramo agiye guhuriramo na Dr Jose Chameleone.



Iki gitaramo Marina agiye kwitabira cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ugiye guhuriza Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo kizabera i Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018. Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda kabone ko mu Rwanda ho ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe.

Uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 aho yari yerekeje i Kampala aho azakorera igitaramo kizabera ahitwa Sky Lounge.Uyu muhanzi uretse iki gitaramo agiye kujyamo muri Uganda  azakomereza urugendo rwe rw'ibitaramo mu Bwongereza kabone ko ibyangombwa byerekeza muri iki gihugu atarabibona nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.

MarinaMarina yerekeje muri Uganda mu gitaramo cye cya mbere agiye gukorera hanze y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND