RFL
Kigali

Marina yavuze kuri lisani y'ipantaro yamutamarije i Rubengera akagobokwa n'umubyeyi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/11/2018 18:27
10


Muri iyi minsi The Mane yatangiye ibitaramo bizenguruka u Rwanda bise 'The Mane Simbuka Tour'. Ibi bitaramo byahereye mu karere ka Karongi ndetse na Rusizi, uturere umuhanzikazi Marina yari akandagiyemo bwa mbere kuva yavuka. Uyu muhanzikazi yatuganirije uko bamwakiriye ndetse no ku byamubayeho ipantaro igafunguka lisani.



Ibi bitaramo byahereye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera. Ubwo Marina yahataramiraga yahuye n'isanganya imashini y'ipantaro imufungukiraho ari ku rubyiniro, abakunzi ba muzika bari bamuhanze amaso batangira gufata amafoto y'uyu muhanzikazi. Nyuma y'uko umwe mu babyeyi bari bicaye imbere abibonye yahise ahaguruka yongorera uyu muhanzikazi ibyamubayeho nawe ahita ahindukira afunga neza lisani igitaramo kirakomeza.

Marina abajijwe uko ibi byabaye yatangarije Inyarwanda.com ko byatewe n'uko yari ari kubyina cyane ku rubyiniro, uko yakabyinnye ipantaro ye ikifungura atabizi. Yabwiye umunyamakuru ko nawe yabimenye kubera umubyeyi waje kumufungira. N'ubwo ibi byose byabaye Marina ahamya ko nta kidasanzwe cyabaye cyane ko ibyamubayeho ari ibintu bisanzwe bibaho.

Mu kiganiro na Inyarwanda Marina yabajijwe impamvu ibintu bidasanzwe bikunze kumubaho ku rubyiniro, ahamya ko ari ibintu bisanzwe, ko atari ibintu bikomeye. Marina nyuma y'ibi bitaramo yabwiye umunyamakuru ko yishimiye gutaramira muri utu turere yanashimishijwe bikomeye n'uko abafana muri utu turere bamwakiriye cyane ko yari afite impungenge z'ukuntu azakirwa muri utu turere yari atarakandagiramo na rimwe.

Marina ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda ndetse akaba umwe muri batatu babarizwa muri The Mane, inzu ifasha abahanzi nka Safi Madiba ndetse na Queen Cha bari gufatanya na Marina ibi bitaramo bya 'The Mane Simbuka Party'.

Marina

Marina

Marina

Abafana bari barabutswe bashishikariye kwifatira amafoto n'ubwo Marina atari yamenye ibyabaye

Marina

Uyu mubyeyi niwe wabwiye Marina ibyamubayeho

Marina

Marina yahise atera umugongo abafana abanza gufunga imashini y'ipantaro

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nene kamugisha5 years ago
    bagushakire akameza ujye gucuruza inyanya
  • David5 years ago
    Hhhhhh yarabizi nakatubeshye
  • Hh5 years ago
    Aba yabikoze abishaka
  • 5 years ago
    Bagiye bambara ibibakwiye cg bagakora sport bakagabanya ibinure!!!!!
  • 5 years ago
    Girl u need to work on ur closet!
  • MC MATATAJADO5 years ago
    marina ndabizi no stress uretse ko ntanibirenze kbs
  • 5 years ago
    guyz ntimukavuge gutyo kbsa ntago nawe abuze ubwenge kuko iyo ashaka kubikora aba yarafunguye ipantaro yose biriya ntawe bitabaho
  • 5 years ago
    ntakuntu itafunguka nukuntu afite igitsina kinini
  • 5 years ago
    Gusa Marina ntimumutindeho narimpari biriya bintu ntabwo yarabizi kuko twese twabonyeko byamutunguye .
  • 5 years ago
    ariko ubundi uru ni urwahe rumeze nka pain campagne ubu se uyu aririmba iki mubyukuri genda rwagasabo waragowe nta taille nta bwiza nta jwi bullshit





Inyarwanda BACKGROUND