Muri iyi minsi The Mane yatangiye ibitaramo bizenguruka u Rwanda bise 'The Mane Simbuka Tour'. Ibi bitaramo byahereye mu karere ka Karongi ndetse na Rusizi, uturere umuhanzikazi Marina yari akandagiyemo bwa mbere kuva yavuka. Uyu muhanzikazi yatuganirije uko bamwakiriye ndetse no ku byamubayeho ipantaro igafunguka lisani.
Ibi bitaramo byahereye mu karere ka Karongi ahitwa i Rubengera. Ubwo Marina yahataramiraga yahuye n'isanganya imashini y'ipantaro imufungukiraho ari ku rubyiniro, abakunzi ba muzika bari bamuhanze amaso batangira gufata amafoto y'uyu muhanzikazi. Nyuma y'uko umwe mu babyeyi bari bicaye imbere abibonye yahise ahaguruka yongorera uyu muhanzikazi ibyamubayeho nawe ahita ahindukira afunga neza lisani igitaramo kirakomeza.
Marina abajijwe uko ibi byabaye yatangarije Inyarwanda.com ko byatewe n'uko yari ari kubyina cyane ku rubyiniro, uko yakabyinnye ipantaro ye ikifungura atabizi. Yabwiye umunyamakuru ko nawe yabimenye kubera umubyeyi waje kumufungira. N'ubwo ibi byose byabaye Marina ahamya ko nta kidasanzwe cyabaye cyane ko ibyamubayeho ari ibintu bisanzwe bibaho.
Mu kiganiro na Inyarwanda Marina yabajijwe impamvu ibintu bidasanzwe bikunze kumubaho ku rubyiniro, ahamya ko ari ibintu bisanzwe, ko atari ibintu bikomeye. Marina nyuma y'ibi bitaramo yabwiye umunyamakuru ko yishimiye gutaramira muri utu turere yanashimishijwe bikomeye n'uko abafana muri utu turere bamwakiriye cyane ko yari afite impungenge z'ukuntu azakirwa muri utu turere yari atarakandagiramo na rimwe.
Marina ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda ndetse akaba umwe muri batatu babarizwa muri The Mane, inzu ifasha abahanzi nka Safi Madiba ndetse na Queen Cha bari gufatanya na Marina ibi bitaramo bya 'The Mane Simbuka Party'.
Abafana bari barabutswe bashishikariye kwifatira amafoto n'ubwo Marina atari yamenye ibyabaye
Uyu mubyeyi niwe wabwiye Marina ibyamubayeho
Marina yahise atera umugongo abafana abanza gufunga imashini y'ipantaro
TANGA IGITECYEREZO