Muri iyi minsi umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka muri muzika n’imbaraga nyinshi ni Marina, uyu uri gushyira hanze ibihangano bye byinshi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Impano’ iyi ikaba itandukanye n’izindi yagiye akora cyane ko yo icuranze mu buryo bwa Live.
Uyu muhanzikazi akinjira muri muzika benshi bibazaga niba impano afite yo kuririmba yanayigaragaraza abaye ari kuririmba Live, kubazwa ibi bibazo kenshi ndetse no gushaka kumvisha abafana b’umuziki ko nawe yabishobora ngo nibyo byatumye uyu muhanzikazi mushya muri muzika ariko uri kuzamukana imbaraga akora iyi ndirimbo icuranze na gitari gusa.Marina umuhanzikazi uri kuzamuka neza muri muzika
Iyi ndirimbo nshya ya Marina yise ‘Impano’ yakozwe na Junior Multisystem, iyi ikaba ari indirimbo ije ikurikira indi yise ‘Marina’ yari imaze iminsi mike cyane ashyize hanze amashusho yayo.
TANGA IGITECYEREZO