RFL
Kigali

Marina yaciye bugufi asaba imbabazi Charly na Nina aherutse gutuka akandagariza ku rubyiniro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 8:34
0


Mu minsi ishize nibwo abahanzi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane bari mu bitaramo bizenguruka igihugu bise "The Mane Simbuka Tour". Mu gitaramo cya kabiri cyabereye i Rusizi ni ho Marina yavugiye amagambo akomeye yafashwe nk'ubushotoranyi yagiriye Charly na Nina cyane ko yabaririmbye 'Shyari na Nyina' aho gukoresha amazina yabo.



Muri iki gitaramo cyabereye i Rusizi Marina yumvikanye ku rubyiniro aririmbana n'abafana be indirimbo yise 'Marina'. Aha hakaba agace aririmbamo ati" ...yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Charly na Nina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina..." Ubwo yari ageze kuri aka gace, uyu muhanzikazi yarikije asaba abafana be kumufasha maze aratera ati" Yararahiye ko atazakunda natabona Marina, bamuha Shyari na Nyina bashyiraho na Butera aratsemba ngo yikundira Marina."

Uku kwica amazina y'abahanzikazi bagenzi be Charly na Nina byafashwe nk'ubushotoranyi bukomeye ku bantu bari mu karere ka Rusizi ahabereye iki gitaramo ndetse na ba nyiri ubwite nkuko bumvikanye mu bitangazamakuru binyuranye by'i Kigali bagaragaza ko batishimiye imyitwarire ya Marina. Icyakora nubwo byafatwaga nk'ubushotoranyi Marina igihe yari akimara kuririmba yabwiye Inyarwanda.com ko atigeze ashotora aba bahanzikazi ahubwo ko icyabaye ari uko yafatanyije n'abafana be kuririmba bityo akagendera mu kigare cy'abafana be ariko atari agamije gushotora Charly na Nina.

Marina

Marina yibwirije asaba imbabazi Charly na Nina

Nyuma y'igihe Marina yasubije ubwenge inyuma aca bugufi ahitamo gusaba imbabazi aba bahanzikazi aho yabiseguye agira ati"Mwiriwe neza, Niseguye kuri buri umwe wese haba mu rwego rw'abafana cyangwa abanyarwanda muri rusange cyane cyane Charly na Nina waba yarafashe nabi kuba narise Charly na Nina ngo Shyari na nyina nta rundi rwango mbafitiye nkuko ngenda mbisoma muri bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kandi ndabubaha nka bakuru bange mu muziki."

REBA HANO IKIGANIRO TWARI TWAGIRANYE NA MARINA KU NSHURO YA MBERE AKIVUGA AYA MAGAMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND