RFL
Kigali

Marina warahiye kutazongera gukora amashusho y'indirimbo yashyize hanze indirimbo nshya 'Logout'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/10/2018 9:19
1


Marina uri mu bahanzi bakunzwe kubera ijwi rye n'ingufu nyinshi akoresha muri muzika ye ya buri munsi, mu minsi ishize yatangaje ko atazongera gukora amashusho y'indirimbo ze. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Log out'.



Mu mezi make ashize ni bwo byatangajwe mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda ko Marina atazongera gukora amashusho y'indirimbo ukundi kugeza igihe azaba yahinduye imitekerereze.  Ahamya ko ari icyemezo yafashe nyuma y'igihe abitekerezaho ndetse ahamya ko kwisubiraho bizaterwa n'icyemezo azafata.

Nyuma y'uko atangaje iki cyemezo Marina yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Logout' hanatangazwa ko nta mashusho iyi ndirimbo izakorerwa nk'uko ubuyobozi bwa The Mane bwabitangarije Inyarwanda.com. Iyi ndirimbo nshya ya Marina yakorewe muri The Mane Record studio nshya y'iyi nzu ifasha abahanzi barimo Marina, Safi Madiba na Queen Cha.

Marina

Marina umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu Rwanda

Nk'uko ubuyobozi bwa The Mane bwabitangarije Inyarwanda.com ngo nyuma y'iyi ndirimbo hari ibindi bikorwa byinshi birimo indirimbo nshya ndetse n'ibitaramo binyuranye Marina agomba gukora mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi be.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'LOG OUT'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lamb5 years ago
    Dope song





Inyarwanda BACKGROUND