Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hadutse umusore usanzwe ari n’umuhanzi uvuga ko yakundanye na Marina icyakora akaza kumucika igihe yinjiraga mu muziki kuri ubu bakaba baratandukanye. Uyu musore kuri ubu yatangiye gukwirakwiza amafoto ye na Marina baryamanye bari kwizihirwa n'uburyohe bw’urukundo.
Ibi byatumye dushaka kuvugana na Marina ngo tumenye neza uko yakira ibi bintu iyo abona uyu musore bahoze bakundana kuri ubu ari gushyira hanze amabanga y’urukundo bagiranye harimo n’amafoto y’ibihe byiza bagiranye. Ku murongo wa telefone uyu muhanzikazi waruri gufata amashusho y’indirimbo ye ntibyakunze ko tumuvugisha kuko yari imbere ya camera icyakora umujyanama we yemeye kutuvugisha kuri iki kibazo.
Aganira na Inyarwanda.com BadRama (umujyanama wa Marina) yagize ati”Ibi twarabibonye, Marina yabibonye abyohererejwe n’inshuti ze, ni amafoto uwo musore bakundanye akomeje gukwirakwiza agira ngo asebye Marina icyakora kuko twamaze kubimenyera byo nta kibazo biduteye ubu turi mu kazi ndetse magingo aya ari gufata amashusho y’indirimbo ye nshya.”
Iyi niyo foto bivugwa ko yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na Edsha abo ku ruhande rwa Marina bavuga ko yababajwe no gutandukana n'uyu muhanzikazi
BadRama umujyanama wa Marina twamubajije icyo umuhanzi we atekereza iyo abonye amafoto nk'aya ajya hanze, maze Bad Rama agira ati”twaraganiriye ambwira ko bigeze gukundana ibyababayeho igihe bakundanaga nta muntu bitabaho ahubwo ikibazo ni umusore utari kubasha kwakira ko umukobwa yahoze akunda ubu batandukanye, iyo urebye ibyo Edsha ari gukora ameze nk'uwasaze muri iyi minsi sinzi niba ari ugusara cyangwa ari uguta umutwe ariko harimo n’ubwenge buke. Gutandukana n’umuntu nta deni agufitiye nta byawe yatwaye cyangwa ngo agende mushwanye ugatangira gushyira hanze amabanga mwagiranye ndatekereza buriya atari ubugabo.”
Uyu mujyanama wa Marina yatangaje ko kuba Edsha amaze iminsi avuga ibintu byinshi kuri Marina akaba ageze aho ashyira hanze amafoto bifotoje bari mu bihe byiza by’urukundo byerekana ko atangiye kurengera usibye ko ngo ntanuwabimushimira ati “ None se ubu asanga nyuma yo gukora ibi basubirana? Ese ubundi ubu agamije iki? Abanyarwanda bazi ubwenge nabo barabona ko ibi bikabije. Si we wa mbere ukundanye n’umuntu ntibabashe gukomezanya njye ndasanga nta n'ikibazo kirimo gusa niyo cyabamo si gutya cyagakemutse abamuri hafi bamugire inama.”
Marina ngo arajwe ishinga no gukora cyane ku buryo ntamwanya azata kuri uyu musore ngo babe baterana amagambo
Edsha ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragara avuga ko yakundanaga na Marina ariko uyu muhanzikazi akaza kumucika atanamusezeyeho, ibintu akunze kugarukaho agaragaza agahinda yetewe no gutandukana n’uyu mukobwa gusa nyuma yo gushyira hanze ifoto ari gusomana na Marina byatuma buri wese yibaza ikigamijwe cyane ko muri iyi minsi yibasiye Marina icyakora ku ruhande rwa Marina we bavuga ko icyo bahimisha uyu musore ari ugukora ibikorwa byinshi bakima amatwi uyu musore cyane ko bamaze kubona ibuye isuka itararageraho.
TANGA IGITECYEREZO