RFL
Kigali

Marina ari gukorana indirimbo n’itsinda rikomeye muri Afurika y’Epfo no muri Uganda ‘New Chapter Africa’–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2018 14:59
1


Marina ni umuhanzikazi w’umunyarwanda ugezweho muri iyi minsi, uyu ufite indirimbo zikunzwe nabatari bake muri iyi minsi ari gukora cyane dore ko ari kwibanda bikomeye ku gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye harimo n’itsinda ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘New Chapter Africa’ magingo aya bamaze gukorana indirimbo.



Iri tsinda ryari rimaze iminsi mu karere riri gukorana na Producer Nessim wo mu gihugu cya Uganda ryageze mu Rwanda mu minsi ishize aho bahise bagira igitekerezo cyo kuva mu Rwanda bahakoreye indirimbo ndetse byabakundira bagakorana n’umuhanzi w’umunyarwanda, aha bakaba bahisemo gukorana na Marina inkumi iri guca ibintu muri iyi minsi muri muzika y’u Rwanda.

Iyi ndirimbo itararangira yakorewe mu Rwanda na producer Nessim wari waje gukorera aba bahanzi indirimbo, nkuko amakuru inyarwanda.com yabashije kubona ni uko izajya hanze mu minsi ya vuba, Bad Rama uhagarariye The Mane Marina abarizwamo yatangaje ko mu minsi ya vuba indirimbo uyu muhanzikazi ari gukorana nabandi bahanzi zizajya hanze mu minsi ya vuba.

Marina Marina nabasore bagize iri tsinda ndetse na Producer Nessim

Iyi ndirimbo Marina yakoranye n’iri tsinda ry’abasore batatu baririmba Gospel, bazwi cyane muri Afurika y’Epfo ariko nanone bakunze no gukorera muzika yabo muri Uganda ibaye iya kabiri Marina akoranye n’umuhanzi utari umunyarwanda nyuma ya Harmonize wo muri Tanzania baherutse gukorana indirimbo nayo itarajya hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lucas6 years ago
    Mumwoshye ngo agezweho!!! Abo nabo ntitubazi mwitubeshya ngo itsinda rikomeye wenda bazabigeraho ariko mujye mubwiz abantu ukuri muti bafatanyije indirimbo arko ntamigererweho ntayo ishwiiiii.. Marina courage ugir ijwi ryiza ikibaz n'imyandikire iri hasi melody zae ni sawa DA





Inyarwanda BACKGROUND