RFL
Kigali

Marina yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Impano’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/11/2017 10:10
2


Muri iyi minsi umuvuduko w’umuhanzikazi Marina ukomeje gutuma benshi bibaza aramutse awukomeje aho yagarukira, uyu ni umuhanzikaziwatangiye muzika afashwa na Uncle Austin, icyakora magingo aya uyu muhanzikazi yamaze kubona umufasha mu buryo bw’ubushobozi arinawe ukomeje kumufasha kuguma kumuvuduko yatangiranye.



Uyu muhanzikazi umuvuduko yazanye muri muzika watumye kuri ubu ari umwe mu bahanzikazi bake b’abanyarwanda bamaze kubaka izina mu gihe gito amaze ahatanira kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Marina’ yanakunzwe akayikorera n’amashusho  kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yari aherutse gukora yise Impano.

MarinaUmuhanzikazi Marina

Impano ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze yafashwe anatungwanywa na Meddy Saleh mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Junior Multisystem. Nyuma y’iyi ndirimbo ngo hari n’ibindi bikorwa byinshi uyu mukobwa agomba gutangira gushyira hanze mu minsi iri imbere nkuko Inyarwanda twabitangarijwe na Bad Rama uyu usanzwe unafasha uyu muhanzikazi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMPANO’ YA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pastor Lambert6 years ago
    Clip nziza ntabwo iba igomba kuganisha ku buraya
  • 6 years ago
    verry nice song,courage





Inyarwanda BACKGROUND