RFL
Kigali

Marchal Ujeku na Alto basohoye indirimbo 'Niko ndi' irimo ubutumwa bugenewe abakundana-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2018 17:56
0


Nyuma y'igihe gito akoranye indirimbo na Mani Martin, Marchal Ujeku wamenyekanye mu ndirimbo "Musisemisemi” na “Bombole Bombole” ziganjemo ururimi rw’Amahavu ruvugwa n’abavuka ku nkombo, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yakoranye na Alto.



Ujekuvuka Emmy Marchal uzwi nka Marchal Ujeku na Rukundo Johnson uzwi nka Alto bakoranye indirimbo bise 'Niko ndi'. Ni indirimbo irimo ubutumwa bureba abantu bakundana aho basabwa kujya bavugisha ukuri ntihabeho kwitaka, kwiyemera no kwizezanya ibitangaza. Aganira na Inyarwanda.com, Marchal Ujeku yagize ati: "Ubutumwa buri mu ndirimbo, ni ukubwira abantu kwigaragaza no kwiyakira uko bari imbere y'abakunzi babo, ntakwiyemera bibayemo, cyangwa kubizeza ibitangaza."

Marchal Ujeku

Marchal Ujeku hamwe na Alto

Marchal Ujeku yakomeje agira ati: "Iyo kandi uwo ukunda agakunda by'ukuri, aba agukundiye uku uri atazanywe n'ibintu cyangwa izindi mpamvu zitari urukundo. Kandi uko kugukunda bituma agufuhira ku buryo nyine aba yumva ari we gusa mwagumana ntakujarajara bijemo cyangwa ngo umuce inyuma. Nawe akaba yabwira nabi cyangwa yihanangiriza uwari we wese abonye ushatse kubavangira mu rukundo rwabo."

REBA HANO AMASHUSHO YA 'NIKO NDI' YA MARCHAL UJEKU FT ALTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND