Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Manzi Yvan Pitchou wamenyekanye cyane nka MYP wo mu itsinda rya KGB, nibwo yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Shannon Lair.
Nk’uko mugenzi we Rurangwa Gaston (Mr Skizzy) yabidutangarije ubu bukwe bwabereye i Mississipi, aho imbere y’inshuti n’abavandimwe MYP na Shannon bari bamaranye imyaka 7 mu rukundo biyemeje kubana akaramata.
Bemeranye kubana ubuziraherezo imbere y'Imana n'abantu
Ubwo twaganiraga na Skizzy yadutangarije ko we atabashisje kuhagera ariko ko yishimiye cyane kuba murumuna we abashije gutera intambwe nk’iyo mu buzima. Ati “Nta mahirwe nabonye yo kubona Visa ngo njyeyo, ariko nabyakiriye neza. Ni intambwe ikomeye kuba afashe icyemezo akavuga ati ‘reka nshinge urugo’ ni byiza, I’m proud of him(anteye ishema) ndamwifuriza ihirwe mu bukwe bwe.”
Inshuti n'abavandimwe bari babukereye
Twashatse kumenya kandi kuri Skizzy nka mukuru we niba hari gahunda afite y’ubu vuba adutangariza ko kubera ibibazo yagiye agirira mu rukundo ubu yabaye abishyize ku ruhande gato. Ati “Nta gahunda mfite kuri ubu ngubu, nagiye ngira ama deception(guhemukirwa) amwe namwe mpitamo kuba niyicariye ndavuga nti ‘igihe cyabyo nikigera nzabikora ntakinyirukansa’”
Mr Skizzy(hagati) aha yari kumwe na MYP n'umukunzi we
MYP na Shannon bamaranye imyaka 7 yose mu rukundo
Shannon yazanye na MYP gusura umuryango n'inshuti z'umugabo we
Mu myaka 7 amaze akundana na Shannon, MYP yari yaramaze kwakirirwa neza n'umuryango we
Shannon ni umunyamerikakazi akaba yarakundanye na MYP kuva mu mwaka wa 2008.
TANGA IGITECYEREZO