RFL
Kigali

Manzi Yvan Pitchou(MYP) wo mu itsinda rya KGB yarushinze n’umunyamerikakazi Shannon Lair

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:6/07/2015 17:26
4


Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Manzi Yvan Pitchou wamenyekanye cyane nka MYP wo mu itsinda rya KGB, nibwo yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Shannon Lair.



Nk’uko mugenzi we Rurangwa  Gaston (Mr Skizzy) yabidutangarije ubu bukwe bwabereye i Mississipi, aho imbere y’inshuti n’abavandimwe MYP na Shannon bari bamaranye imyaka 7 mu rukundo biyemeje kubana akaramata.

Bemeranye kubana ubuziraherezo imbere y'Imana n'abantu

Bemeranye kubana ubuziraherezo imbere y'Imana n'abantu

Ubwo twaganiraga na Skizzy yadutangarije ko we atabashisje kuhagera ariko ko yishimiye cyane kuba murumuna we abashije gutera intambwe nk’iyo mu buzima. Ati “Nta mahirwe nabonye yo kubona Visa ngo njyeyo, ariko nabyakiriye neza. Ni intambwe ikomeye kuba afashe icyemezo akavuga ati ‘reka nshinge urugo’ ni byiza, I’m proud of him(anteye ishema) ndamwifuriza ihirwe mu bukwe bwe.”

Famille

Inshuti n'abavandimwe bari babukereye

Inshuti n'abavandimwe bari babukereye

Twashatse kumenya kandi kuri Skizzy nka mukuru we niba hari gahunda afite y’ubu vuba adutangariza ko kubera ibibazo yagiye agirira mu rukundo ubu yabaye abishyize ku ruhande gato. Ati “Nta gahunda mfite kuri ubu ngubu, nagiye ngira ama deception(guhemukirwa) amwe namwe mpitamo kuba niyicariye ndavuga nti ‘igihe cyabyo nikigera nzabikora ntakinyirukansa’”

Mr Skizzy(hagati) aha yari kumwe na MYP n'umukunzi we

Mr Skizzy(hagati) aha yari kumwe na MYP n'umukunzi we

Bamaranye imyaka 7 yose mu rukundo

MYP na Shannon bamaranye imyaka 7 yose mu rukundo

Shannon yazanye na MYP gusura umuryango n'inshuti z'umugabo we

Shannon yazanye na MYP gusura umuryango n'inshuti z'umugabo we

Mu myaka 7 bamaze bakundana, MYP yari yarakiriwe neza mu muryango w'umugore we

Mu myaka 7 amaze akundana na Shannon, MYP yari yaramaze kwakirirwa neza n'umuryango we

Mu myaka 7 amaze akundana na Shannon, MYP yari yaramaze kwakirirwa neza n'umuryango we

Shannon ni umunyamerikakazi  akaba yarakundanye na MYP kuva mu mwaka wa 2008.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mupenzi hardi8 years ago
    ndabikunze rwose amahirwe menshi kuri bo
  • Lillian muka 8 years ago
    Nivyiza cyane bazahirwe
  • nahimana patrick 8 years ago
    murabe amakara ntimube urubeya imana ibahezagire sinarinziko abazungu borushinga nabirabura
  • 8 years ago
    ...kecuru wafashe,ntarekura niyo byagenda bite





Inyarwanda BACKGROUND