RFL
Kigali

Mani Martin yishimiye gusubiranamo indirimbo ‘Afro’ na Eddy Kenzo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/06/2017 14:26
0


Muri iyi weekend ishize nibwo Mani Martin na Eddy Kenzo batangarije abafana babo ko barimo gusubiranamo indirimbo ‘Afro’.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Mani Martin yadutangarije ko iyi ndirimbo yitiriwe album ye ya 6, igiye gusuhoka mu minsi ya vuba mu buryo bwa ‘Remix’ yumvikanamo ijwi rya Eddy Kenzo ndetse imirimo ya nyuma (mastering) irimo gukorerwa muri Afrika y’Epfo.

Izasohoka mu gihe kidatinze kuko tuzabanza gusohora audi(amajwi), amashusho(video) yayo akazaza nyuma. Mani Martin

Eddy Kenzo umuhanzi w’Umugande ukunzwe hirya no hino muri Afrika, nawe yemeje aya makuru abinyujije mu mashusho(video) bifashe ari kumwe na Mani Martin aho yatangaje ko yishimiye kuba bagiye gukorana. Yagize ati “ Turi muri studio dukora Afro remix, nkunda iyi ndirimbo cyane, izaba ari indirimbo ikaze, uyu muhanzi(Mani Martin) ni umuhnazi mwiza, yaje kutureba atwereka ko afitiye umugabane wacu ikintu cyiza, ntewe ishema nawe ubu twarangije iyi ndirimbo, irasohoka vuba.”

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'AFRO' 


Mani Martin akoranye na Eddy Kenzo, mu gihe kandi hari n’undi mushinga utarajya ahabona yakoranye na Sauti Sol mu kwezi kwa Gicurasi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND