Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017 ni bwo umuhanzi Mani Martin yafashe rutemikirere yerekeza i Nairobi muri Kenya mu ruzinduko yavugaga ko rugamije kumenyekanisha album ye nshya Afro, gusa uyu musore yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri dore ko kuri ubu yatangiye gukorana indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mani Martin umaze iminsi ibiri muri Kenya, yadutangarije ko uruzinduko rwe rurimo kugenda neza nubwo kugeza ubu umwanya munini wahise ufatwa na gahunda ya studiyo ariko by’umwihariko akaba yishimiye bikomeye uyu mushinga w’indirimbo ye na Sauti Sol watangiye ndetse ikaba igomba gusohoka mu minsi ya vuba.
Mani Martin na Delvin Mudigi, umwe mu basore bane bagize Sauti Sol
Aha yari kumwe na Polycarp Otieno ucuranga gitari muri Sauti Sol, akaba n'umwe mu bagira uruhare rukomeye mu ikorwa ry'indirimbo z'amajwi zabo
Nkuko Mani Martin yabidutangarije, k’ubufatanye bwa Producer Mastola usanzwe umukorera ndetse na Policalp umwe mu bagize Sauti sol, iyi ndirimbo iri gukorerwa muri studio y’aba bahanzi bamamaye mu ndirimbo nka Sura yako, Nerea, Isabella n’izindi.
Muri macye, ndi gukora indirimbo na Sauti Sol, igomba gusohoka bidatinze. Video ubu sinayivugaho kuko turacyari gukora audio, turaza gufata icyemezo ku bijyanye no kuyisohora audio mbere cyangwa hamwe na video icya rimwe. Mani Martin aganira na Inyarwanda.com
Uyu muhanzi yakomeje adutangariza ko iyi gahunda bari bayimaranye igihe. Ati “Mu by’ukuri ni gahunda tumaranye igihe, twabyemeranijeho ubwo twahuriraga muri Congo ku bwa Festival Amani, umwanya wagiye uba imbogamizi iki cyari cyo gihe.”
Tumubajije aho ageze gahunda yari yamujyanye yo kumenyekanisha no gusakaza album ye Afro, mu magambo ye Mani Martin yagize ati “ Ku bijyanye na gahunda ya Afro Media tour nayo iri kugenda neza gusa umwanya urasa nkuri kuba muto ngereranije n'ibiganiro kuri radiyo na televiziyo nari nteganije kunyuramo. Ndatekerezako nzagaruka kubikomeza, umwanya wa studiyo gukora indirimbo ni byo byafashe umwanya munini ukuntu ariko na byo byari ngombwa.”
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Mani Martin aheruka gusohora yise 'Umumararungu'
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'AFRO' yitiriye iyi album ye nshya
TANGA IGITECYEREZO