RFL
Kigali

Mani Martin yatunze urutoki itangazamakuru riharura inzira y’indirimbo z’ ‘inshishurano’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2018 11:23
1


Mariraruta Martin wamenyakanye nka Mani Martin mu ruhando rw’abanyamuziki, yatangaje ko abahanzi Nyarwanda n’itangazamakuru ari abafatanyabikorwa beza mu gusakaza no kumenyekanisha indirimbo zishishuye kugera ku muturage wibereye ku Nkombo. Ngo ntawe ukwiye kurenganya undi!



Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya instagram. Yavuze ko yafashe umwanya uhagije wo kumva ibivugwa ku ngingo ijyanye n’umuco weze wo gushishura mu bahanzi Nyarwanda. Yanumvise kandi uburyo itangazamakuru rityaza ikaramu mu kujora abahanzi bavugwaho umuco wo gushishura, asanga hagati y’itangazamakuru n’abahanzi ntawukwiye kurenganya undi.

Uyu muhanzi yavuze ko hari bamwe mu banyamakuru bakunze kumubaza ikibazo cyijyanye no kwigana ibihangano bya bandi, bimaze kumenyerwa nko gushishura. Yagize ati “Bamwe mu banyamakuru bambaza ikibazo cyijyanye n’ibivugwa muri uyu muziki, bikunze kwitwa ‘gushishura’. Babyita ko ari ubunyamwuga bucye bufitwe na bamwe mu bahanzi muri twe,”

Ariko ngo iki kibazo abazwa, gituma yerekeza intekerezo ku kindi kibazo afite ku itangazamakuru ndetse n’abo ibyo bihangano bigenewe. Ati “Ariko ibi bijyana ku kindi kibazo nshaka kubaza umuntu wese uri mu itangazamakuru ryacu ndetse n’abagenerwa bikorwa. Nkomeza kubumva abakora kuri Radio na Televiziyo batuvuga ko tutari abanyamwuga bashingiye ku kuba twigana umuririmbo(melodies) ndetse rimwe na rimwe ugasanga n’amagambo ni kimwe."

ubutumwa bwa

Ubutumwa bwa Mani Martin yanyujije kuri instagram

Ngo ibi bituma atekereza kabiri, akibaza ‘ukina izo ndirimbo bavuga ko ari ‘inshishurano’ zikamenywa n’abagenerwa bikorwa. Anibaza kandi ukuntu itangazamakuru ryiyita ko ari irinyamwuga kandi birirwa bamamaza izo ndirimbo bavuga ko zitujuje ubunyamwuga. Yagize ati “Ni gute ukomeze kwiyita umunyamwuga(itangazamakuru/umunyamakuru) wirirwa ukina izo ndirimbo uvuga ko zitujuje ubunyamwuga?.”

Yatanze urugero, avuga ko bitumvika ukuntu waba ukora muri ‘pharmacy’ ugurisha imiti itujuje ubuziranege, ubundi ukirirwa ushinja ukora imiti. Ngo ntiwagakwiye kubivuga kuko uba uri umufatanyabikorwa ukomeye unagira uruhare mu gutuma ya miti itujuje ubuziranege igera ku nzirakarengane.

Yavuze ko atagamije kugira uwo acira urubanza ahubwo ko, hakenewe ko buri wese aba umunyakuri kandi agashyira mu gaciro. Yanavuze kandi ko abahanzi atari bo bonyine bakwiye kwirengera uyu mutwaro, ahubwo n’itangazamakuru rikwiye kubatwaza kuko ari umufatanyabikorwa mwiza. Ati “Murumva se ari twe abahanzi dukwiye kugerekwaho iki cyimwaro cyangwa ni itangazamakuru naryo ni abafatanyabikorwa.?’

Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko ibyo yanditse abyemeranye n’umutima we. Yavuze ko bitumvikana ukuntu itangazamakuru rimara kumenya y’uko indirimbo yashishuwe barangiza bagatera intambwe ya mbere yo kuyimenyekanisha. Ngo mu byo azi n’uko izo ndirimbo bavuga ko zishishuwe ari nazo zikwirakwira cyane mu bantu bigizwemo uruhare n’itangazamakuru. 

Yagize ati “Nibyo. Ni gute itangazamakuru ryakomeza kuturenganya kandi ari bo babikora? Nonese ni gute se umara kumenya ko ikintu kitujuje ubuziranege noneho ugakomeza kugikwirakwiza …. Itangazamakuru ni umuyoboro ukwirakwiza ibihangano, siko bimeze se? Nta gihangano gishobora kugera ku bantu hadakoreshejwe ‘media’…

Niba mbizi nk’uko mbizi, izi ndirimbo nizo zihita zikwirakwira kurusha n’izindi.”

Yavuze ko nta kintu asaba, ahubwo ngo uruhare rw’itangazamakuru ntirube urwo kujora ibyo bihangano byashishuwe.

Gushishura mu bahanzi Nyarwanda imaze kuba intero y’ikirizwa n’abavuga ko bagushwa mu mutego n’abo bagurira izo ndirimbo, n’abandi bavuga ko batari bazi ko hari indirimbo isa n’iyo bashyize hanze. Gusa, ikizwi cyo n’uko indirimbo bivugwa ko zashishuwe zigira umubare munini w’abazishakisha ku mbuga nkoranyambaga!

Image result for Umuhanzi mani martin

Mani Martin yatunze urutoki itangazamakuru ryamamaza indirimbo z''inshishurano'/ifoto:internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabo5 years ago
    Intashyo ya Ben Rutabana ayihuza ate n indirimbo aheruka gusohora mukwezi gushize?





Inyarwanda BACKGROUND