RFL
Kigali

Mani Martin yaratunguranye ubwo yatangazaga indirimbo akunda kurusha izindi agahita anayiririmba- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/10/2017 12:09
0


Mu minsi ishize ubwo Mani Martin yajyaga gutaramira mu karere ka Rubavu muri gahunda ye yo kumurika Album ye nshya yise ‘Afro’ mu bitaramo bizenguruka igihugu, yanyuze ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yaganirije aba banyeshuri, aranabaririmbira arabatungura abaririmbira indirimbo we ahamya ko akunda kurusha izindi.



Mani Martin ubwo yageraga ku kigo cyo ku Nyundo mu ishuri rya muzika abanyeshuri bamusabye kubaririmbira maze akigera imbere yabo ababwira ko agiye kubaririmbira indirimbo we akunda cyane. Aha yasabye bamwe mu banyeshuri kumucurangira iyi ndirimbo ‘Mama’ ya Mihigo Francois Chouchou, ageze hagati umuriro waje kugenda maze mu ijwi rye uyu muhanzi atangira kuririmba atifashishije indangururamajwi.

mani martinMani Martin aganiriza abanyeshuri biga muzika ku Nyundo

Abanyeshuri bari batangiye kugaragaraza amarangamutima bahise begura gitari bafasha Mani Martin baramucurangira.

REBA HANO UBWO YABARIRIMBIRAGA IYI NDIRIMBO AKUNDA KURUSHA IZINDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND