RFL
Kigali

Mani Martin yasubije abamwibasiye bamuhora ifoto y’umwana yashyize hanze avuga ko yifuza umukobwa wamumubyarira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2018 18:39
5


Mu minsi ishize ni bwo Mani Martin yashyize ifoto y’umwana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yifuza umukobwa wamubyarira umwana nkuwo, icyo gihe uyu muhanzi yadukiriwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga baramutuka baramwandagaza bamushinja kwisumbukuruza ndetse bamwe bakoresha n'amagambo yuzuyemo ibitutsi.



Nyuma y’ibitutsi ndetse n'amagambo menshi mabi uyu muhanzi yabwiwe yanze kubiherana no kubyihererana maze nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram asubiza abamututse yerekana ko yabivuze yivugira cyangwa atebya ariko abari bafite urwango ndetse n’imitima mibi bakamubonera aho avugiye ibi. Mani Martin yagize ati:

Oh umwana mwiza w’umunyafurika! Agahu kabonye umunyutsi kabisa, ibitutsi n'amagambo yanduye, abuzuye ivangura n'inzangano nabo bakaba bashyizwe igorora. Maze shenge iyo bamwe kamere mbi yabasagutse, uburere n'ikinyabupfura biraganzwa. Ariko se disi, uretse gutebya, uwaba injiji cyangwa akaba ikibi cyo gutabwa nk'uko roho mbi za bamwe zibayobora kwita abandi, hari uwashakira umwana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ngo yifuze kubyara uwamaze kuvuka ku bandi babyeyi? Ni akumiro.

Mani Martin

Anyuze kuri Instagram Mani Martin yasubije abamwibasiye mu minsi ishize

Mani Martin yatangaje ko nk'uko buri wese agira uburenganzira bwo gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga yaba akina cyangwa akomeje ari nako abatangaho ibitekerezo baba babifiteho uburenganzira bakavuga ibyo batekereza, we agahamya ko ibi bitamutesha umwanya ahubwo atangaza ko atabyitayeho ahubwo ubuzima bugomba gukomeza. Kugeza ubu ariko ifoto yari yashyize kuri Instagram agaragaza umwana yifuza, ntabwo ikiriho kuko Mani Martin yaje kuyisiba.

Mu bitutsi Mani Martin yatutswe nyuma yo gushyira hanze ifoto y'umwana yifuza kubyara, harimo n'abamubwiye ko n'iyo yarongora Nyampinga w'isi, adashobora kubyara umwana umeze nk'uwo yagaragaje yifuza. Hari undi wagize ati: "..Ubuse ubona apple yakwera ku giti cya avocat kweri,..good luck on your mission". Undi yaragize ati: "Nuko cyokora uzi kwikina muhu! wibuke ko imfizi ibyara uko ibyagiye"

SOMA HANO INKURU YABANJE Y'IGIHE MANI MARTIN YAVUGAGA KO ASHAKA UWAMUBYARIRA NK'UYU MWANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Huh5 years ago
    Tell them!
  • Prince comedian at Facebook5 years ago
    Hhhhh hhhhh!!!! Bamwemeje pe nubundi Niko bimeze sweet
  • Alice 5 years ago
    Ariko kuki abantu bakoresha social media nk'intwaro yo kwihimura uwo batazi,batagendanye cga ngo baganire? Abanyarwanda twige kuvuga amagambo meza natwe twifuza kubwirwa. Nta jambo ribi yavuze ryatuma bamwe bamubwiza akaminuramuhini . We have to be kind or to be quiet.
  • Coco 5 years ago
    Yooooo, komera disi.
  • Mukundabantu5 years ago
    hari umujama hariya Witwa @elvis skip...yarashe Mani Martin nemera ko abantu babi babaho pe! mbega ubugome





Inyarwanda BACKGROUND