RFL
Kigali

Mani Martin yasoreje ibitaramo bye byo mu ntara i Rusizi, Hatahiwe i Kigali –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2017 9:20
1


Mani Martin yari amaze iminsi azenguruka ibice binyuranye by’igihugu aho agenda akora ibitaramo byo kumurika Album ye ya gatanu yise ‘Afro’. Mu mpera z’iki cyumweru Mani Martin yari yerekeje i Rusizi ku ivuko aho yataramiye bwa nyuma mu ntara mbere y'uko ataramira mu mujyi wa Kigali mu gitaramo gikomeye.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017 nibwo Mani Martin yataramiraga mu karere ka Rusizi ahitwa muri Motel Rubavu. Muri iki gitaramo nk’ibisanzwe Mani Martin yari aherekejwe n’itsinda rya Yemba Voice abahanzi bashya mu muziki ariko bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe cyane ko aho bamaze gutaramira bahasiga abagabo bo guhamya ubuhanga bwabo.

mani martin

Iki nicyo gitaramo Mani Martin azakorera i Kigali

Mani Martin wataramiraga i Rusizi arinaho avuka yakiriwe bikomeye nk’umwana wari utashye mu rugo igitaramo cye kiritabirwa kandi abari muri icyo gitaramo bamwereka urukundo igihe yari ku rubyiniro. Nyuma yo kuva gutaramira i Rusizi Mani Martin yahise atangira imyiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo ku mugaragaro Album ye nshya ‘Afro’ igitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, tariki 4 Ugushyingo 2017.

REBA HANO AMAFOTO Y'UKO BYARI BYIFASHE:

yemba voiceItsinda rya Yemba Voice muri iki gitaramo cya Mani Martinmani martinMani Martin akigera ku rubyiniromani martinNk'umwana uri iwabo Mani Martin yataramiye abari bitabiriye igitaramo cyemani martinIyi nkumi yishimiye Mani Martin imusanga ku rubyiniro batangira kubyinanamani martinMani Martin abyinana n'iyi nkumimani martinBijya bigenda gutya  iyo umuntu yishimiye undi umwe iyo apfukamye undi ashobora no kumwubararahomani martinMani Martin yishimiye gutaramira ku ivukomani martinmani martinAbafana bari benshimani martinMani Martin arakurikizaho igitaramo kizabera i Kigali

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Babou6 years ago
    N'ubwo byari byiza ariko yantangaje.kumubona noneho abyiganira muri bus murukerera akaza ahanganye narya rushanywa ribera muri nyungwe( ndavuga kuruka kwa bagenzi ) numiwe umu start nka Mani.twageze nyabugogo yitandiya igishura nk'aba hadjati kubera ikimwaro cyo kubyigana n'aba genzi muri coaster (age akodesha aka jeep wana.)





Inyarwanda BACKGROUND