RFL
Kigali

Mani Martin yasobanuye byinshi kuri Album ye nshya ndetse n'igitaramo cyo kuyimurika–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/08/2017 9:00
0


Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 ni bwo Mani Martin yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’ubuyobozi bwa Kigali Up, uyu muhanzi usanzwe ukunzwe n'abatari bake yaje muri iki kiganiro yitwaje Album ye nshya yise Afro. Nyuma y’iki kiganiro itangazamakuru ryamwegereye rimubaza byinshi kuri iyi Album.



Uyu muhanzi yaboneyo gutangaza ko ari Album iriho indirimbo 15 yakoze mu gihe cyose amaze ku ishuri, yongeraho ko azakora igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi be muri Kigali Serena Hotel mu kwezi k’Ugushyingo 2017. Iki gitaramo ngo azakimurikiramo n’utundi tuntu twinshi yakoranye na Album nk’amakayi, Agenda yise Afro City  kimwe n’ibindi byinshi.

Mani Martin yaherukaga gukora igitaramo nk’iki muri 2012 ubwo yakoreraga igitaramo muri Serena Hotel amurika Album ebyiri icyarimwe yise ‘My Destiny na Intero y’Amahoro'. Abajijwe ku gitaramo ateganya gukora uyu mwaka Mani Martin yatangaje ko abantu batakwitega ko kizaba kirimo abahanzi benshi ati”Ni igitaramo cyanjye abantu bazacyitabira bagomba kumva umuziki wanjye gusa hazaba hari abahanzi bake cyane baje kumfasha.”

Tubibutse ko uyu muhanzi ari umwe mu bazaririmba mu iserukiramuco rya Kigali Up riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru kuvuga tariki 19-20 Kanama 2017.

mani martinMani Martin yagiye muri iyi nama yitwaje Album yemani martinmani martinMani Martin yari afite Album ye na Agenda azahita amurikamani martinMani Martin yayimurikiye abanyamakuru

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND