RFL
Kigali

Mani Martin yamaze gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo imaze kumutwara arenga miliyoni 3–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2017 17:23
3


Mu minsi ishize nibwo Eddy Kenzo yageraga mu Rwanda aho yari aje kwifatanya na Mani Martin mu ifatwa ry’amashsuho y’indirimbo bakoranye dore ko banasubiranyemo indirimbo bise ‘Afro’ iyi bakayita ‘Afro Rmx’ kuva ku cyumweru aba bahanzi batangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo ndetse akazi kanarangiye.



‘Amashusho yamaze gufatwa ndetse Eddy Kenzo yamaze no gusubira iwabo muri Uganda…’ Mani Martin ubwo yaganiraga na Inyarwanda aha niho yabajijwe igihe iyi ndirimbo yaba izagira hanze maze Mani Martin atangaza ko mu minsi iri imbere  iraba yarangiye yanagiye hanze.

Iyi ndirimbo igaragaramo kandi ababyinnyi bibumbiye mu itsinda rya ‘Island Kids’ mu gihe hanabyinnyemo itorero rya Kinyarwanda ryitwa ‘Inkindi itatse’. Iyi ni indirimbo imaze gutwara Mani Martin arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari gufatwa cyo kimwe no gutunganywa na Meddy Saleh.

REBA AMAFOTO:

mani martinmani martinmani martinItorero ryafashije Mani Martin na Eddy Kenzomani martinIsland Kids abana babyiniye Mani Martin na Eddy Kenzo mu ma shushomani martinMeddy Saleh niwe wafashe amashusho y'iyi ndirimbomani martinmani martinmani martinmani martinAmashusho y'iyi ndirimbo yatwaye Mani Martin arenga miliyoni eshatu

REBA HANO INDIRIMBO 'AFRO' MANI MARTIN NA EDDY KENZO BASUBIYEMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyagaba6 years ago
    Ko indirimbo ze zidakinwa cyane nkiza king james,knowless,pedro someone nabandi bahaanzi ni nziza ariko ntizikinwa cyane !!
  • 6 years ago
    iyo ndirimbo iraciririste ntakintu gihenze kirimo cyatuma ihenda gutyo
  • mc danny6 years ago
    umuhungu arabizi kabisa abanyarwanda arandufite





Inyarwanda BACKGROUND