Mu minsi ishize nibwo Eddy Kenzo yageraga mu Rwanda aho yari aje kwifatanya na Mani Martin mu ifatwa ry’amashsuho y’indirimbo bakoranye dore ko banasubiranyemo indirimbo bise ‘Afro’ iyi bakayita ‘Afro Rmx’ kuva ku cyumweru aba bahanzi batangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo ndetse akazi kanarangiye.
‘Amashusho yamaze gufatwa ndetse Eddy Kenzo yamaze no gusubira iwabo muri Uganda…’ Mani Martin ubwo yaganiraga na Inyarwanda aha niho yabajijwe igihe iyi ndirimbo yaba izagira hanze maze Mani Martin atangaza ko mu minsi iri imbere iraba yarangiye yanagiye hanze.
Iyi ndirimbo igaragaramo kandi ababyinnyi bibumbiye mu itsinda rya ‘Island Kids’ mu gihe hanabyinnyemo itorero rya Kinyarwanda ryitwa ‘Inkindi itatse’. Iyi ni indirimbo imaze gutwara Mani Martin arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari gufatwa cyo kimwe no gutunganywa na Meddy Saleh.
REBA AMAFOTO:
Itorero ryafashije Mani Martin na Eddy KenzoIsland Kids abana babyiniye Mani Martin na Eddy Kenzo mu ma shushoMeddy Saleh niwe wafashe amashusho y'iyi ndirimboAmashusho y'iyi ndirimbo yatwaye Mani Martin arenga miliyoni eshatu
REBA HANO INDIRIMBO 'AFRO' MANI MARTIN NA EDDY KENZO BASUBIYEMO
TANGA IGITECYEREZO