RFL
Kigali

Mani Martin ageze kure umushinga w’indirimbo ari gukorana na Eddy Kenzo

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2017 7:06
1


Umuhanzi nyarwanda Mani Martin yatangarije abakunzi b’umuziki we ko yakoranye indirimbo na Eddy Kenzo, uyu akaba ari umuhanzi wo muri Uganda uri mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba na Afrika yose muri rusange.



Nkuko yabitangaje akoresheje Instagram, Mani Martin yavuze ko yasubiyemo indirimbo ye ikunzwe cyane muri iyi minsi ari yo ‘Afro’, ayisubiranamo na Eddy Kenzo, amashusho yayo akaba agomba gufatirwa mu mujyi wa Kigali, mu gihe kitarambiranye akaba yiteguye kugeza ku bakunzi be iyi ndirimbo. Yagize ati: “Amashusho y’indirimbo Afro remix ft Eddy Kenzo agomba gufatirwa muri Kigali, bakunzi banjye mwitegure iyi ndirimbo nakoranye na Eddy Kenzo” Eddy Kenzo akaba ari mu Rwanda aho yaje kuri gahunda ya Mani Martin.

Mani Martin

REBA HANO 'AFRO' YA MANI MARTIN IGIYE KUGARAGARAMO EDDY KENZO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatete Bosco6 years ago
    Big up martin whrever u are i xank ur co_operation wid our artist [eddy k]





Inyarwanda BACKGROUND