RFL
Kigali

Mani Martin usigaye yambara iherena ku zuru agereranya gupfumura izuru no kwambara ipantalo

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/09/2017 14:02
19


Mani Martin umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, kuri ubu asigaye yambara iherena ku izuru, ikintu benshi batari bamuziho kuva yakwinjira umuziki yahereye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma akaza kujya mu muziki usanzwe.



Maniraruta Martin uzwi cyane nka Mani Martin mu muziki nyarwanda, kuri ubu asigaye yambara iherena ku izuru ry’ibumoso, ibintu we avuga ko ari ubuzima busanzwe. Mani Martin yabajijwe icyamuteye gupfumura izuru akarishyiraho iherena n’aho yavanye igitekerezo, asubiza aseka cyane. Yagize ati;

Hahaha, nk’uko umuntu abyuka akambara ipantalo y’ubururu cyangwa akambara ishati y’umweru cyangwa akamera ukuntu aba ameze nyine ni ko nanjye mpitamo kumera so numva ko ntafite umukoro wo gusobanurira abantu ibintu cyane cyane biri ku mubiri wanjye. It’s my feelings.

Mu kiganiro na Izuba Rurashe dukesha iyi nkuru, Mani Martin yabajijwe igihe yatoboreye izuru ndetse niba bitaramuriye, asubiza iki kibazo muri aya magambo “I can’t talk about that” (nta cyo nshobora kubivugaho), ni kimwe n’uko nakubaza ngo nk’iyo pantalo yazamutse neza itakuriye, hahaha ntacyo byamarira mbimenye.”

Mani Martin yatoboye izuru yambaraho iherena (Ifoto/Ngendahimana Sam

REBA HANO 'AFRO' YA MANI MARTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dodos6 years ago
    wataye umutwe uba uhaze itabi
  • patrick6 years ago
    Ariko abantu ntibimenya koko ndebera ukuntu yarasanzwe asanabi none ashyizeho kwipfumura izuru birababaje cyane
  • ribera6 years ago
    nuku umuntu aba imbwa rero abantu bakagira ngo ni imikino. uyu muhungu abantu bamukundaga none dore ibyo atangiye kwigira
  • Mwesigye6 years ago
    Gyewe uyu mu type mubona bwa mbere 2005 ajje Kicukiro ETO kuririmba nahise twahuriye kuri gate mbona ukuntu agyenda, ukuntu asabana mbega characters ni nkizaba bantu badasanzwe badutse hano hanze pe!
  • ngabo6 years ago
    Igereranya ry'ubugoryi gusa Iherena kwizuru c n'ipantalo bihuriye he nahobagire neza
  • Nene6 years ago
    Ukuntu arikibi arigisaza biranagaragara gusa nticyarigikwiye kwigira gityo
  • Jado6 years ago
    Uyu nawe yarangiritse bikomeye
  • Umurokore6 years ago
    Ndamwibuka Martin asenga tugafashwa akaririmba Imana ikaduha umugisha, none ndabona ageze mubyo yise "Feelings!". Imana yongere imwiyereke kdi abakristu dufate intego yo kumusengera kuko nyuma yo gupfumura AMAZURU, ubutaha arakurikizaho URURIMI n'UMUKONDO kuko ndabona ari gukora ibihabanye no gushaka k'Uwiteka kdi amenye ko UWAMENYE BYINSHI nkibyo azi yakuranye mu nzu y'Imana, ni nako azabazwa byinshi ariko ndamwifuriza kugaruka ku Mana kuko ariho haba amafaranga menshi akurikiye!!! Mana tabara abantu bawe!
  • col Kalisa6 years ago
    hhhhhh ako nukuri kub imbwa si ukumoka gusaa, mwanabaho no mumuco wacu nihehe umuhungu muzima yapfumuye izuru??? hhhh ubuse koko bambare na cotex ngo ni feelingz zabo ; cg il sfft yo gutandukanya imico ya gikobwa niy gihungu....nib upfumuy umubiri wose,ubw aho ni ahagaragara imikondo yo yarashize,hhhh ubuse umugore wae cg umukobwa wae aba azakor iki???? iriya si defence y umugabo peeeee.........NOO NOOO NOOOO
  • uzabana Theouza6 years ago
    hhhhhh Man mart nidager gs ni felling ye 2!
  • Francoise kayitesirwa6 years ago
    Ni igihe cye kandi kudefenda ibyo yakoze si igitangaza kuko ni mukuru gusa Uwiteka aramukunda igihe kizagera asubire mu gakiza kuko hari igihe azasanga ibyo yakoze byose bidahesheje Imana icyubahiro ari ubusa.
  • I See6 years ago
    Mumugenderekure, nava kuri ibi, aratangira kurongora abagabo....
  • James6 years ago
    aya si amakuru rwose.. ntakigenda cyanyu musigaye mutubihiriza
  • Rwema6 years ago
    Uyu musore niba ageze aho apfumura izuru ageze habi! Natihana Gihenomu iramwasamiye!
  • Nana6 years ago
    Ibi babyita kutiyakira just
  • JAMES6 years ago
    nagukundaga byasaze none nkwanze byasaze bigaragaje ubucucu bwawe
  • Shane Patrick6 years ago
    Ase ikibazo kirihe gupfumura izuru bitwaye iki abanyarda bakunda kwita kubintu bidafite akamaro gsa !!!
  • ema6 years ago
    wiyibagije aho imana yagukuye
  • Piter6 years ago
    Iyo umuntu yabaye umupaani ibintu byose arabyitiranya kdi akabyita umunezero, ariko bible ibuhako abo imana izabahana yihanukiriye, benshi bibagiwe naho bavuye Mani martin we wagirango afite ikibazo cyihahamuka pe yageze ikigari yibagirwa imana yamukuye ibushi, man martin we garukiraho ibuka uko waje ikigali, ibuka amagambo wasenze ukigera ikigali ubwira imana yomwijuru none Kigali ibiyirimo byaguteye ihahamuka kubera utigeze ubibona iwanjyu kuburyo washatse gusa nabakobwa baba congoman?





Inyarwanda BACKGROUND