RFL
Kigali

Mani Martin mu mushinga ukomeye wifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Same room’ – AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/11/2015 15:57
9


Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Same room’ iri mu rurimi rw’icyongereza, kuri ubu umuhanzi Mani Martin yamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo, aho ndetse yemeza ko akurikije ubushake, ingufu, ubushobozi yayishyizemo kongeraho ikipe yakoranye nayo yizeye ko ari indirimbo izasohoka iri ku rwego rushimishije.



Amashusho y’iyi ndirimbo 'Same room', yafatiwe i Rubavu ku kiyaga cya Kivu, ikaba yarayobowe na Meddy Saleh ari nawe uri gutunganya umushinga wose w’iyi ndirimbo.

Mani Martin

Nk’uko kandi Mani Martin yabidutangarije, ibijyanye n’imyambaro(fashion designer) yabifashijwemo na Moses Twahirwa, uyu akaba ari Mr IPRC, naho umugande witwa Kenneth Ojok uzobereye mu bijyanye n'uburyo abahanzi bagaragara mu mashusho(Make Up artistes)akaba ariwe watunganyije Mani Martin, hamwe n’umukobwa nawe ukomoka i Bugande witwa Fati ugaragaramo nk'umukinnyi wibanze, uyu akaba asanzwe abyina imbyino gakondo.

REBA AMWE MU MAFOTO YAFASHWE MU IFATWA RY'IYI NDIRIMBO

Meddy Saleh

Meddy Saleh imbere, Mani Martin, Twahirwa Moses, na Fati bagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Mani Martin

Mani Martin na Fati mu gikorwa

Mani Martin

Mani Martin ahamya ko iyi ndirimbo ari imwe mu zizaba nziza muri uyu mwaka

Mani Martin

Uyu musore muri iyi minsi yashyize ingufu cyane mu kubaka umubiri

Mani Martin

Mani Martin

Mani Martin yijeje abakunzi be ko mu gihe kitarenze icyumweru iyi ndirimbo igomba kuba yageze hanze

Tubibutse ko Mani Martin aherutse gutangaza ko  imwe mu mamvu yatumye iyi ndirimbo Same room' yayikoze mu cyongereza ari uko yifuza ko yakwambuka imipaka, akaba ari muri urwo rwego arimo agerageza no gukora amashusho(video) yaza ari ku rwego rwiza.

Reba amashusho y'indirimbo 'Baby Gorila', Mani Martin aheruka gushyira hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umusaza8 years ago
    Yewe ukivuga niki kuvamo pee . Uyu musore a Bere we no kwa Saimon inkwii
  • Riri8 years ago
    My favorite RnB artist mu gihugu. asigaye aryoheye ijisho d'ailleurs. lol
  • Tom8 years ago
    Wagize igitekerezo cyiza body shape yaburagamo ikintu. Congs ndagukunda mba mbona ureba kure. Ongera udutumire Serena tugupese. Na 20.000 nzayishyura
  • serge8 years ago
    he is the best of the best in rwanda ni we muhanzi dufite abandi baratubeshya
  • 8 years ago
    Ese mwagiye mushima ibyiza umuntu agezeho aho kuvuga ibitubaka uwasa inkwi asa ate?wabanje ukajya mu ishuri ukamenya uko bandika ikinyarwanda ukazagaya abandi si byiza guta umwanya ukoresha imvugo nyandagazi irimo n'ubujiji kdi niba kuvuga bigurwa amafaranga,guceceka byagurwa zahabu.kdi ntuzongere kwiyita umusaza kuko urasebya abasaza b'i Rwanda.
  • Cyubahiro Amuri8 years ago
    Njye ndibariza Uwowiyise Umusaza Ushaje Mubiki Nimusebyase? Nimugushira Isonise? Dusobanurire Kuko Izina Umusaza Ntabwo Ari Iryaburiwese.
  • Cyubahiro8 years ago
    Njye ndibariza Uwowiyise Umusaza Ushaje Mubiki Nimusebyase? Nimugushira Isonise? Dusobanurire Kuko Izina Umusaza Ntabwo Ari Iryaburiwese.
  • martin bugeshi8 years ago
    ikirikwica umuziki nyarwanda nuko bashyira imbere amagambo mbere y'ibikorwa, ugasanga umuntu aramamaza indirimbo itarasohoka, waretse igasohoka ubwiza bwayo bubonwa n'abafana ntabwo nyirayo ariwe ubibona kuko ntabwo aba yayiririmbiye!!!, ukumva umuntu ngo ngiye gusohora indirimbo yakaraboneka muyitege!! ubwiwe niki ko izakundwa cg ari nziza, ubundi indirimbo nziza uyikunda utazi n'igihe yasohokeye.
  • G8 years ago
    Wowe wiyita umusaza, iryo ni ishyari ribigutera





Inyarwanda BACKGROUND