Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Same room’ iri mu rurimi rw’icyongereza, kuri ubu umuhanzi Mani Martin yamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo, aho ndetse yemeza ko akurikije ubushake, ingufu, ubushobozi yayishyizemo kongeraho ikipe yakoranye nayo yizeye ko ari indirimbo izasohoka iri ku rwego rushimishije.
Amashusho y’iyi ndirimbo 'Same room', yafatiwe i Rubavu ku kiyaga cya Kivu, ikaba yarayobowe na Meddy Saleh ari nawe uri gutunganya umushinga wose w’iyi ndirimbo.
Nk’uko kandi Mani Martin yabidutangarije, ibijyanye n’imyambaro(fashion designer) yabifashijwemo na Moses Twahirwa, uyu akaba ari Mr IPRC, naho umugande witwa Kenneth Ojok uzobereye mu bijyanye n'uburyo abahanzi bagaragara mu mashusho(Make Up artistes)akaba ariwe watunganyije Mani Martin, hamwe n’umukobwa nawe ukomoka i Bugande witwa Fati ugaragaramo nk'umukinnyi wibanze, uyu akaba asanzwe abyina imbyino gakondo.
REBA AMWE MU MAFOTO YAFASHWE MU IFATWA RY'IYI NDIRIMBO
Meddy Saleh imbere, Mani Martin, Twahirwa Moses, na Fati bagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Mani Martin na Fati mu gikorwa
Mani Martin ahamya ko iyi ndirimbo ari imwe mu zizaba nziza muri uyu mwaka
Uyu musore muri iyi minsi yashyize ingufu cyane mu kubaka umubiri
Mani Martin yijeje abakunzi be ko mu gihe kitarenze icyumweru iyi ndirimbo igomba kuba yageze hanze
Tubibutse ko Mani Martin aherutse gutangaza ko imwe mu mamvu yatumye iyi ndirimbo Same room' yayikoze mu cyongereza ari uko yifuza ko yakwambuka imipaka, akaba ari muri urwo rwego arimo agerageza no gukora amashusho(video) yaza ari ku rwego rwiza.
Reba amashusho y'indirimbo 'Baby Gorila', Mani Martin aheruka gushyira hanze
TANGA IGITECYEREZO