RFL
Kigali

Mani Martin agiye guhera i Rubavu ibitaramo bizenguruka igihugu amurika Album ye nshya ‘Afro’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/09/2017 18:00
0


Muri iyi minsi umuhanzi Mani Martin ni umwe mu bamaze kwemeza ko barangije Album zabo ndetse biteguye kuyimurikira abakunzi ba muzika, uyu muhanzi arateganya gukora ibitaramo bitanu bizaba bizenguruka igihugu cyose magingo aya akaba agiye guhera i Rubavu.



Uyu mugabo uteganya kumurika Album ye ‘Afro’ mu minsi iri imbere agiye guhera ku gitaramo agomba gukorera mu karere ka Rubavu tariki 30 Nzeli 2017 igitaramo kizabera muri kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu, aha akazahava yerekeza i Huye tariki 7 Ukwakira 2017 aho azava ajya mu karere ka musanze tariki 14 Ukwakira 2017 nyuma ya Musanze akazerekeza i Rusizi ari naho ku ivuko tariki 21 Ukwakira 2017 nyuma y'aha hose akazasoreza i Kigali tariki 4 Ugushyingo 2017. Ibi bitaramo byose bizaba ari umuziki wa Live.

mani martin

Ku ikubitro Mani Martin agiye gukorera igitaramo i Rubavu

Iki gitaramo kizabera i Kigali gifatwa nkayo ari cyo gitaramo kinini cyo kumurika iyi Album kikazabera muri Kigali Serena Hotel. Amakuru menshi kuri iki gitaramo azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru uyu muhanzi afite kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND