Umubyeyi uzi cyane mu bitangazamakuru akaba na nyina w’ibyamamare bibiri, Diamond Platnumz na Esma Platnumz nyuma yo guhamya ko aryohewe n’urukundo yatangaje ko ari hafi kwibaruka.
Mu minsi yashize Sandra Kasiim ari we Mama Dangote yashyize hanze amafoto yateye benshi kwibaza niba uyu mubyeyi kuri ubu ufite umugabo ukiri na muto cyane yaba atwite. Muri bwa buryo bwe rero bwo kudatinzamo, Mama Dangote yahamije ko ari ukuri atwite ndetse inda ari imvutsi rwose.
Kasiim Sandra, usigaye ari umugore wa Rally Jones, ubwo yari ari mu kiganiro nk’uko urubuga rwa SDE dukesha iyi nkuru rubitangaza yagize ati “Diamond arenda kugira murumuna we…Mube mutegereje gato murumuna we wa nyuma.” Ibi ni ibyo yemeje mu magambo ye bwite.
Sandra Kasim na Rally Jones baryohewe n'urukundo baritegura kwibaruka
Ubwo inkuru zurukundo rw’aba bombi zavugwaga, nyina wa Esma na Diamond yaratutswe cyane agereranywa na Zari wahoze ari umukazana we mu kuba bombi bahuriye mu gukunda abasore bakiri bato. Ariko Kasiim, nyina wa Diamond we yisobanuye avuga ko uyu musore atari umwana cyane ko kuri we ikimuraje inshinga atari imyaka ari urukundo. Yagize ati “ararongowe…Afite ubuhe bwana? Iyo aba umwana samba naramubonye. Ni mukuru.”
Sandra avuga ko Rally atari umwana
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 nibwo Rally Jones yatangaje ko we na nyina wa Diamond bafatanyije urugendo rw’urukundo mu buryo bw’ibanga. Yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uwo mugore ayiherekeresha amagambo agaragaza uburyo anejejwe no uba amufite mu buzima bwe. Yagize ati “Mfite ibyishimo byinshi kubwo kugira umugore wihariye nk’uyu iruhande rwanjye. Imana iguhe ubuzima burambye. Isabukuru Nziza mugore wanjye Mama Dangote. Ndagukunda.”
Rally Jones ntajya ahisha amarangamutima ye kuri Mama dangote
TANGA IGITECYEREZO