RFL
Kigali

Nyina wa Beyonce yashatse undi mugabo w’imyaka 67,Jay Z yitabira ubukwe bwabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2015 14:05
2


Kuri iki cyumweru kuwa 12 Mata 2015 nibwo Tina Knowles nyina wa Beyonce yashatse undi mugabo nyuma yo gutandukana na Se wa Beyonce,ubukwe bwabo bukaba bwarabereye California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Tina Knowles w’imyaka 61 y’amavuko akaba nyina wa Beyonce Knowles na Solange Knowles, nyuma y’imyaka 4 atakibana na Matthew Knowles Papa w’abo bana babiri dore ko batandukanye muri 2011,kuri ubu Tina Knowles yishakiye undi mugabo witwa Richard Lawson w’imyaka 67 y’amavuko bakaba bagiye kubana ubuzima bwabo bwose.

Tina Knowles

Tina Knowles n'umugabo we mushya Richard Lawson ku munsi w'ubukwe bwabo

Ubukwe bwa Tina Knowles na Richard Lawson bwitabiriwe n’abantu 300 barimo Beyonce Knowles n’umugabo we Jay Z aho bari bishimye cyane.

Tina Knowles

Jay Z yitabiriye ubukwe bwa Nyirabukwe Tina Knowles wamubyariye urubavu rwe Beyonce

Amakuru y’ubukwe bwabo kugirango ajye hanze,yatangajwe na Beyonce washyize amafoto y’ubwo bukwe kuri Twitter nk’uko tubikesha urubuga mirror, ndetse ababwitabiriye hafi ya bose bakaba bari bambaye imyenda y’ibara ry’umweru.

Tina Knowles

Jay Z na Beyonce banejejwe cyane n'ubwo bukwe

Mu mwaka wa 1980 nibwo Tina Knowles  wari ufite imyaka 30 y’amavuko yashakanye na Matthew Knowles wari ufite 36  baza kubyarana abakobwa babiri aribo Beyonce na Solange.

Nyuma y’imyaka 31  babana nk’umugabo n’umugore,muri 2011 nibwo Tina na Matthew  baje gutandukana burundu. Muri Kamena 2014 nibwo Papa wa Beyonce yishakiye undi mugore w’umunyamideri witwa  Gena Charmaine Avery none muri 2015 Tina mama Beyonce nawe yishakiye undi mugabo witwa Richard Lawson.

Tina Knowles

Tina Knowles hamwe n'umugabo we mushya Richrd Lawson bari ku byumva kimwe muri iyi minsi

Tina Knowles

Hano ni muri 2014 mu bukwe bwa Alan Ferguson na Solange Knowles uvukana na Beyonce,ubwo bukwe nabwo Jay Z yarabwitabiriye

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Swift8 years ago
    Wow happy married
  • 8 years ago
    Abananabo bariyemeje.





Inyarwanda BACKGROUND