RFL
Kigali

Nizigiyimana Khalim Makenzi agiye kurushingana n’umunyarwandakazi yatwaye Big Fizzo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2018 13:44
1


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru yuko Nizigiyimana Khalim Makenzi ari mu rukundo n’umukobwa wahoze akundana na Big Fizzo. Mu minsi mike ishize baje no kwibaruka imfura yabo none bahisemo kubana nk’umugore n’umugabo nyuma yuko bazaba bamaze gukora ubukwe buteganyijwe muri Werurwe 2018.



Usanase Nadjima ni inkumi yari mu rukundo na Big Fizzo muri 2016 ndetse banakanyujijeho cyane basohokana ahantu hanyuranye aho bigeze no kujyana mu gitaramo cya Rwanda Burundi Night cyabereye mu mujyi wa Kampala muri Mata 2016. Nyuma y’icyo gihe uyu mukobwa yatangiye kugaragara ari kumwe na Nizigiyimana Khalim Makenzi baza no kubyarana umwana wabo none biyemeje gukora ubukwe cyane ko impapuro z’ubutumire bamaze kuzishyira hanze.

makenzi

Impapuro z'ubutumire mu bukwe bwabo zageze hanze

Kuri izi mpapuro z’ubutumire  bigaragara ko ubukwe bw'aba bombi buzabera mu Rwanda muri Werurwe 2018. Ubukwe bwabo buzabera mu mujyi wa Kigali tariki 24 Werurwe 2018 aho saa munani z’amanywa bizaba ari umuhango wo gusaba no gukwa naho ku mugoroba hagakurikiraho umuhango wo kwakira abatumiwe mu bukwe bwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Aka gakobwa nagapumbafu TX





Inyarwanda BACKGROUND