RFL
Kigali

Makanyaga yatangaje ko kuba umusilamu atabibangikanya na Guma Guma anahishura ikimutera gukorana n’abahanzi bakiri bato

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2015 18:31
0


Umuhanzi Makanyaga Abdoul umusaza uzwiho ubuhanga n’ubunararibonye muri muzika nyarwanda ndore ko awurambyemo, yatangaje impamvu akorana n’abahanzi bakiri urubyiruko aca n’amarenga y’uko adashobora kujya muri Guma Guma kubera ko atabyemerewe.



Makanyaga Abdoul ukunze gukorana n’abahanzi bakiri bato mu myaka ugereranije n’iyo afite, abajijwe n’Imvaho Nshya impamvu yisunze abahanzi bato mu gihe hari abandi bavuga ko abo bahanzi nta buhanga bagira ndetse ko n’indirimbo zabo baba bazibye abandi bahanzi, Makanyaga yatangaje icyatumye abiyumvamo.

Makanyaga Abdoul hamwe n'abahanzi bo muri Kina Music; Tom Close,Dream Boys,Knowless na Christopher

Makanyaga ubarizwa muri Kina Music hamwe na bagenzi be b'urubyiruko ndetse bakaba baherutse gukorana indirimbo Rubanda Remix,Nshatse inshuti  zirimo abahanzi batandukanye bakiri bato aribo Dream Boys,Tom Close,Knowless na Christopher),Makanyaga yavuze ko yababonyemo ubuhanga no gukorana umurava kandi ngo ni no mu gihe kuko abo urungano rwe ntiyapfa kubabona.

Makanyaga with Knowless

Makanyaga ubwo yabyinaga muri Rubanda remix,uwo bari kumwe ni Knowless

Mu magambo ye, Abdoul Makanyaga yagize atiKuba nkorana n’abahanzi bakiri bato ndabikunda, ni  na byiza ,bafite amaroso akirimo ingufu pe ,bakora neza, ikindi kandi erega abo urungano rwanjye kubabona ni intambara

Ku bijyanye n’irushanwa Primu Guma Guma Super Star,nubwo we adashobora kuryitabira bitewe n’uko idini ye ya Isilamu itabimwemerera, Makanyaga yavuze ko iryo rushanwa ari ryiza kuko hari byinshi rimaze kugeza ku bahanzi nyarwanda.

Ati Buriya irushanwa rya Guma Guma, hari ikintu kinini ryafashije abahanzi, n’ubwo nshaje uretse ko idini ryanjye ritabinyemera ,atari icyo kibazo najyamo rwose nk’abandi gusa ikibazo nicyo gusa.


Umusaza Makanyaga Abdoul

Abdoul Makanyaga ahamya ko kuba irushanwa Primus Guma Guma Super Star ryamamaza inzoga ariyo mbogamizi ikomeye imubuza kuba yaryitabira igihe yaba yatoranirijwe kurijyamo. 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHATSE INSHUTI Y'ABAHANZI BA KINA MUSIC BARIMO NA MAKANYAGA ABDOUL

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND