RFL
Kigali

Majo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Amore’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2017 20:03
0


Maniraguha Joseph (Majo) ni umuhanzi uri kuzamuka mu njyana nyafurika. Majo yongeye gushyira hanze indirimbo yizeye ko izamuzamura ndetse ikamufasha kugira izina rihamye mu bahanzi nyarwanda.



Majo yatangiye muzika muri 2007 ariko igihe kinini yakimaze afasha abahanzi bagenzi be kubacurangira indirimbo mu buryo bw’umwimerere(Live music), akoresheje ibikoresho bya muzika binyuranye birimo ‘Piano’, gitari no kubunganira mu ijwi (backing). Yakunze gucuranga muzika ya Live mu bitaramo bikorerwa mu mahoteli byibanda kuri muzika y’umwimerere ndetse no  mu minsi mikuru. Muri 2014 ni bwo yatangiye gushyira imbaraga muri muzika ye.

Amaze kugira indirimbo zigera kuri 7 ariko iyo yise ‘Naranyuzwe’ ni yo abenshi bamumenyeyeho ndetse n’amashusho yayo akundwa n’abatari bake. Kuri ubu Majo yamaze gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘Amore’ ayishyira hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

Majo

Umuhanzi nyarwanda MAJO

Mu kwezi k'Ugushyingo 2015 ni bwo Majo yatangiye amasomo ya muzika mu ishuri mpuzamahanga rya muzika, Kenya Conservatoire music riherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya. Majo avuga ko kwiga muri iri shuri ryashinzwe muri 1944 byamwunguye byinshi haba mu bumenyi ndetse n’uburyo bwo gukora muzika ye ku buryo bw’umwuga.

Yagize ati “Umwaka ushize nakoze amashusho ya Narayuzwe, abantu benshi barayakunda, nanjye bintera imbaraga. Amore nayo nizeye ntashidikanya ko abantu bazayikunda kuko nayo twayikoze mu buryo bwihariye. Yaba Audio twarayitondeye ndetse n’amashusho yayo kandi uwayakoze nina we wakoze Naranyuzwe yakunzwe na benshi.”

REBA HANO AMAHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND