RFL
Kigali

Magaly Pearl yifurije Kitoko isabukuru nziza, amushimira kuba ari we wamufunguriye amarembo mu by’imyidagaduro

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/09/2018 14:37
0


Umuhanzikazi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri leta zunze Ubumwe za Amerika Ingabire Magaly uzwi nka Magaly Pearl yifurije Kitoko Bibarwa isabukuru nziza ndetse anamushimira ko yamubereye amarembo yamwinjije mu by’imyidagaduro.



Magaly mbere y’uko yerekeza muri Amerika yari umwe mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo z’abahanzi, imwe muri zo ni ‘You’ ya Kitoko, indi ni ‘Komeza’ ya Butera Knowless. Kuri ubu yatangiye kuririmba ku igiti cye ndetse ni umwe mu bazwi bakora umuziki nyarwanda bari muri Diaspora ya USA.

Magaly niwe mukobwa Kitoko yifashishije mu mashusho ya 'You'

Na Knowless yamwifashishije muri 'Komeza'

Mu gihe buri muntu wese mu myidagaduro usanga yaragize abantu bamufasha kubona aho apfumurira, Magaly azirikana Kitoko nk’uwamwinjije muri uru ruganda rw’umuziki. Kuri ubu afite indirimbo ‘The One’ yafatanyije na Ice Prince wo muri Nigeria,  ‘Hold Me’ ndetse na ‘Nyemerera’. Akunze gukora ibitaramo bitandukanye muri Amerika ndetse akabihuriramo n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika.

Kanda hano urebe indirimbo 'The One' Magaly afatanije na Ice Prince






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND