RFL
Kigali

Magaly Pearl yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'The One' yakoranye na Ice Prince wo muri Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2018 11:52
0


Magaly Pearl umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe gito cyane amaze yinjiye mu muziki, akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki we, dore ko kuri iyi nshuro noneho yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ‘The one’ afatanyije n'icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria.



Magaly Pearl nk’izina rya muzika cyangwa Ingabire Magaly, amazina iwabo bamwise, yinjiye mu muziki muri Kanama 2017. Nyuma y’umwaka umwe gusa, uyu muhanzikazi afite indirimbo eshatu zirimo iyo yise ‘Nyemerera’ ,‘Hold me’ndetse n'iyi nshya yise 'The one' indirimbo ye nshya yakoranye na Ice Prince icyamamare mu muziki wa Nigeria. zose zikaba zifite umwihariko wo gukorwaho na bamwe mu ba producer bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Magaly Pearl

Magaly Pearl na Ice Prince bakoranye indirimbo 'The One'

Ku mubare w'indirimbo amaze gukora  kuri ubu Magaly Pearl yamaze kongeraho ‘The one’ indirimbo ye nshya yakoranye na Ice Prince umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria iyi yamaze no gushyira hanze amashusho yayo. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Magaly Pearl yadutangarije ko uretse iyi ndirimbo muri gahunda ze harimo gukora cyane kandi yizeye ko mu minsi mike aba yashyize hanze izindi ndirimbo. mu magambo ye uyu muhanzikazi yasabye abakunzi ba muzika y'u Rwanda kumuba hafi ubundi nawe akagerageza gushyira itafari ku rindi yubaka muzika y'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA MAGALY PEARL NA ICE PRINCE 'THE ONE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND