RFL
Kigali

Madebeat yeruye ko yavuye muri Uno Music anahishura ko mu buzima yitabiriye ibitaramo bibiri gusa birimo icya Buravan-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2018 11:43
1


Madebeat ni umwe mu basore bamaze kwandika izina mu bakunzi b'umuziki wa hano mu Rwanda, uyu azwi mu gutunganya indirimbo zitari nke akaba n'umwe mu bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2018, Madebeat aganira na Inyarwanda mu mpera z'icyumweru turangije yahishuriye umunyamakuru ko yashinze studio ye bwite.



Uyu musore aganira na Inyarwanda.com yahishuye ko igitaramo cya Yvan Buravan bahuriyemo ari igitaramo cya kabiri mu buzima bwe amaze kwitabira, ati" iki ni icyakabiri mu buzima mba nibereye ahantu nihishe, igitaramo cya mbere nagiye kureba Yvonne Chaka Chaka iki ni icya kabiri. impamvu Yvan Buravan ariwe unzanye ni uko yari asanzwe ari inshuti yanjye na mbere yuko aba umuhanzi ku buryo igitaramo cye cya mbere nagombaga kuba mpari."

Madebeat yahishuye ko yamaze gutandukana na Uno Music yakiragamo akaba yarakoze studio ye nshya yise 'Madebeat music' iherereye mu Kiyovu munsi ya RSSB mu minsi mike Madebeat ngo arayimurikira itangazamakuru, icyakora ariko nanone ngo yatangiye gukora. uyu musore ukora indirimbo z'abahanzi banyuranye yadutangarije ko yahisemo gutandukana na Uno Music agahagarika amasezerano kuko yari amaze kubona ubushobozi bwo kuba yakwikorera.

Madebeat

Madebeat yasheshe amasezerano yari aherutse kugirana na Uno Music

Madebeat ni umusore utunganya indirimbo wakoze indirimbo zakunzwe nka; Thank You ya Tom Close na The Ben n'izindi nyinshi. uyu wamamaye mu myaka mike ishize yanyuze mu ma studio nka Monster Record na Uno Music yaherukagamo.

 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MADEBEAT UMUSORE UTUNGANYA INDIRIMBO MU RWANDA

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    umuntu wambonera number ya madebeat yaba akoze cyanee call me on 0780618981





Inyarwanda BACKGROUND