Umahanzi M 1 umaze kwigarura abatari bake yazanye agashya mu muziki nyarwanda aho azajya akora indirimbo z’ uruhererekane (serie) bimenyerewe mu ma filimi. Ubu akaba yaratangiye serie yise ‘Umurimo’ igeze kuri epizode ya 2 ariyo ndirmbo yitwa ‘Ibihu’mu 10 zizaba ziyigize.
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, M 1 atangaza ko yamaze gushyiraho uburyo bushya yihariye bwo kujya akora umuziki we aho azajya abikora mu ruhererekane bisa neza n’ ibimenyerewe mu mafilimi y’ uruhererekane.
M 1 akomeje kwigaragaza cyane mu njyana ya Afrobeat
M1 yagize ati: “ Ni agashya nzanye mu muziki wo mu Rwanda ndashaka kuzana uruhererekane rw’ indirimbo izaba ifite episode 10. Iyambere ikaba ari ‘Kigali yananiye’ naho iya kabiri ikaba ari ‘Ibihu.”
“Uru ruhererekane rw’ umuziki wanjye narwise ‘Umurimo’ ni serie izaba igizwe n’ abakinnyi batatu, aribo Mwenesirake, Umutembeyi n’ Umusongarere. Iyi serie kandi nyiririmba ku mpande zombi, umukire n’ umukene kandi nta numwe nkomerekeje. Irakangurira abakene gukora cyane bakaba abakire noneho ku bakire ikabakangurira ukuntu nabo bakomeza kwitwara bava mu byiza bakomeza mu bindi byiza kurushaho aho gusubira inyuma.”
M 1 akomeza avuga ko indirimbo yitwa ‘Kigali yananiye’ ariyo episode ya mbere muri uru ruhererekane naho iyi ndirimbo ye nshya yitwa ‘ Ibihu’ ikaba iya kabiri, zombi zikaba zuzuzanya bitewe n’ ubutumwa bukubiyemo. Gusa akomeza gushimangira ko n’ izindi ndirimbo zitari ku ruhererekane azakomeza kuzikora nk’ uko bisanzwe.
Iyi ndirimbo Ibihu yakozwe n’ umu producer ukomeye cyane gihugu cya Uganda witwa Paddyman, uyu akaba ari nawe usanzwe ukorera indirmbo zitandukanye Jose Chameleon wamaze kubaka izina ku mugabane w’ Afurika n’ ahandi.
REBA AMASHUSHO Y’ INDIRMBO IBIHU YA M 1
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO