Amazina ye asanzwe ni Uwajeneza Carine, gusa mu muziki akoresha izina rya Lyn. Yinjiye mu muziki muri uyu mwaka wa 2018, amaze gukora indirimbo ebyiri. Mu nzozi uyu afite harimo no gukorana indirimbo na Meddy umwe mu bari ku gasongero mu muziki nyarwanda.
Mu kwezi kwa Kanama 2018 ni bwo Lyn yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ntuzansige'. Ni indirimbo y'urukundo yasohokanye n'amashusho yayo. Ikubiyemo ubutumwa bw'abantu bari mu rukundo aho umwe aba yinginga mugenzi we amusaba kutazamusiga kuko ahamya ko isi yaba imurangiriyeho.
Ni indirimbo yishimiwe n'abatari bacye mu bakunzi b'umuziki nyarwanda na cyane ko uyu muhanzikazi Lyn ari mushya mu muziki nyarwanda dore ko iyi ndirimbo ye 'Ntuzansige' ari iya kabiri akoze nyuma y'iyo yakoze muri Mata 2018 yitwa 'Humura' ihumuriza abanyarwanda muri rusange by'umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Lyn amaraso mashya mu muziki nyarwanda
Avuga ibyo yagenderaho ahitamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda bakorana indirimbo, Lyn yagize ati: "Umuhanzi nifuza gukorana nawe rero byaterwa n'ibikorwa afite naho ageze, ubuhanga afite n'ibindi urugero nk'aho umuziki we ugeze ku buryo dukoranye indirimbo yagera kure ikangirira akamaro akamfasha no kuzamuka." Yunzemo ati: "Gusa mu Rwanda dufite abahanga benshi muri music nifuza kuba nakorana nabo urugero Meddy, The Ben Knowless n'abandi benshi music yabo ifite aho igeze ndetse ibagejeje."
Meddy ari mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki nyarwanda
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Lyn yadutangarije ko afite inzozi zo gukorana indirimbo na Meddy. Impamvu ari we mahitamo ye yavuze ko amukunda cyane ukongeraho no kuba ari umuhanzi asanga bakoranye indirimbo byamugeza kure mu muziki we. Ubwo yavugaga umuhanzi uza ku isonga mu bo yifuza gukorana nabo indirimbo, yagize ati: "Ariko ubwo mwansabye umwe, nahitamo gukorana na Meddy kuko n'ubusanzwe nkunda imiririmbire ya Meddy".
Abajijwe n'umunyamakuru niba yizeye ko azakabya izo nzozi agakorana indirimbo na Meddy, Lyn yagize ati: "Nizera ko bishoboka kuko gushaka ni ugushobora ikindi mu gihe Meddy yaba abyemeye najye nujuje ibyo yaba ansaba kugira ngo tube twakorana indirimbo."
Umuhanzikazi Lyn wifuza gukorana indirimbo na Meddy
TANGA IGITECYEREZO