RFL
Kigali

Lyn yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Meddy anavuga impamvu ari we mahitamo ye n'icyo abona byamufasha

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/09/2018 19:23
17


Amazina ye asanzwe ni Uwajeneza Carine, gusa mu muziki akoresha izina rya Lyn. Yinjiye mu muziki muri uyu mwaka wa 2018, amaze gukora indirimbo ebyiri. Mu nzozi uyu afite harimo no gukorana indirimbo na Meddy umwe mu bari ku gasongero mu muziki nyarwanda.



Mu kwezi kwa Kanama 2018 ni bwo Lyn yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ntuzansige'. Ni indirimbo y'urukundo yasohokanye n'amashusho yayo. Ikubiyemo ubutumwa bw'abantu bari mu rukundo aho umwe aba yinginga mugenzi we amusaba kutazamusiga kuko ahamya ko isi yaba imurangiriyeho.

Ni indirimbo yishimiwe n'abatari bacye mu bakunzi b'umuziki nyarwanda na cyane ko uyu muhanzikazi Lyn ari mushya mu muziki nyarwanda dore ko iyi ndirimbo ye 'Ntuzansige' ari iya kabiri akoze nyuma y'iyo yakoze muri Mata 2018 yitwa 'Humura' ihumuriza abanyarwanda muri rusange by'umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lyn

Lyn amaraso mashya mu muziki nyarwanda

Avuga ibyo yagenderaho ahitamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda bakorana indirimbo, Lyn yagize ati: "Umuhanzi nifuza gukorana nawe rero byaterwa n'ibikorwa afite naho ageze, ubuhanga afite n'ibindi urugero nk'aho umuziki we ugeze ku buryo dukoranye indirimbo yagera kure ikangirira akamaro akamfasha no kuzamuka." Yunzemo ati: "Gusa mu Rwanda dufite abahanga benshi muri music nifuza kuba nakorana nabo urugero Meddy, The Ben Knowless n'abandi benshi music yabo ifite aho igeze ndetse ibagejeje." 

Image result for umuhanzi Meddy inyarwanda

Meddy ari mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki nyarwanda

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Lyn yadutangarije ko afite inzozi zo gukorana indirimbo na Meddy. Impamvu ari we mahitamo ye yavuze ko amukunda cyane ukongeraho no kuba ari umuhanzi asanga bakoranye indirimbo byamugeza kure mu muziki we. Ubwo yavugaga umuhanzi uza ku isonga mu bo yifuza gukorana nabo indirimbo, yagize ati: "Ariko ubwo mwansabye umwe, nahitamo gukorana na Meddy kuko n'ubusanzwe nkunda imiririmbire ya Meddy".

Abajijwe n'umunyamakuru niba yizeye ko azakabya izo nzozi agakorana indirimbo na Meddy, Lyn yagize ati: "Nizera ko bishoboka kuko gushaka ni ugushobora ikindi mu gihe Meddy yaba abyemeye najye nujuje ibyo yaba ansaba kugira ngo tube twakorana indirimbo."

LynImage result for umuhanzikazi lyn inyarwanda

Umuhanzikazi Lyn wifuza gukorana indirimbo na Meddy

REBA HANO 'NTUZANSIGE' YA LYN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • matatajado5 years ago
    nisawa peee nakunze this song yanditse neza
  • Obed 5 years ago
    inzozi ziwe zizamuberimpamo kd imana igume kumwaguririmpano twizeyeko Na Meddy azamwumva
  • 5 years ago
    Congratulations my dear aunt I known u will do it Kuko ndabizi iyo ushaka urashabora Congrats again
  • Uwase Natasha5 years ago
    Courage sis Lyn , nukuri urashoboye kandi umugani wae gushaka nugushobora gusa ntihazagire ugucintege cg ibigucintege murirusange kuko urugendo utangiye ntirworoshye ark ubushake ufite nukuri byose uzabishobora kandi nukuri nkwifurije kuzakorana indirimbo na Meddy nkuko ubyifuza kandi Mubushacye bw'imana bizaba once again crge kandi urashoboye Real Tukurinyuma nukuri. We lv u big.
  • Hesron5 years ago
    Nibyiza cyane komereza aho kandi turakwifuriza kuba mubahazi bambere
  • Manina5 years ago
    Asyiiii ubu Kari kuza kwiyandikishwa comments ngo tugirengo nabantu batandukanye . Wikwiyoza munnyo muko iyi nta ndirimbo irimo puuuu
  • Tonny5 years ago
    Courage ma fille!urashoboye pe!komerezaho tukurinyuma.Imana ibigufashemo ukabye inzozi zawe!
  • Philos5 years ago
    Courage mi besto tukurinyuma !!!ntucibwe intege naba oppose kbsa
  • Brenda5 years ago
    Courage ma chr....humura Imana izagushoboza inzozi zawe uzigereho abaguca intege ntibazabura ariko ntuzabiteho wowe komeza inzira wahisemo uzabigeraho kuko ndakwizeye ko ubishoboye. Lol
  • Iliza5 years ago
    Ibica intege ntibibura mama kandi uko byatangiye urabizi ariko naha urahageze,nahandi uzahagera ndabyizeye kubera ubushake bwa nyiribyose,Meddy ndabizi umukunda kubi nawe namusaba azagukundire agufashe gushyira iyo ndirimbo hanze wifuza kuba wafatanya nawe ,Gusa kudacika intege nibyo bizakugeza kure ndetse nokubisengera Imana ikaguhitiramo muribyose.
  • Richard benimana 5 years ago
    Lyn courage Kabisa tukurinyuma urashoboye kandi na medy Icyo namwisabira ntazakwime corabo kuko bicye Umaze gukora bigaragaza ubuhanga bwawe igihe nicyi urwanda east Africa na Africa nisi kumenya umunyarwandakazi wumuhanzi Lyn Kuberimana uzabigeraho
  • Home fort5 years ago
    Uyu mukobwa azabikora ndabona ashoboye, ndakwikundira courage Lyn
  • 5 years ago
    wowwwww nibyoza mukobwa muto meddy nawe agumfashe kbsa
  • 5 years ago
    Komereza aho rata lyn niwite kubantu abaguca intege nibazabura wirinde kubitaho urashoboye courage
  • 5 years ago
    courage
  • 5 years ago
    kbsa mukore umuti
  • Mc.matatajado5 years ago
    lyn we miss you kbs giravuba uduhe akandi karirirmbo sibyo ibyuma hhh





Inyarwanda BACKGROUND