RFL
Kigali

Lupita Nyong’o yatangaje ko nawe ari umwe mu basabwe ruswa y’igitsina na Harvey Weinstein

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/10/2017 13:59
0




Lupita Nyong’o ni umukinnyi wa filime umaze kugera ku rweo rushimishije, ni umunyakenya ariko ubuzima bwe bunini yabumaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukanye Oscar. Igihembo gikuru kuruta ibindi muri sinema ku isi, kubera kugaragara muri filime 12 Years a Slave. Yunze mu rya bagenzi be avuga ko nawe Harvey Weinstein yagerageje kumwiyegereza ngo baryamane. Yagize ati “Yanjyanye mu cyumba, icyumba cye, atangira kumbwira ngo agiye kunkorera massage. Bwa mbere natekereje ko yikiniraga gusa ntiyakinaga, kuva nahura nawe ni ubwa mbere nari numvise ntatekanye.”

Lupita Amondi Nyong'o

Yakomeje agira ati: “Numvise mbuze amahoro ahubwo mpita ntekereza ko ari njye wamuha massage kugira ngo mbe mucunga aho ashaka kwerekeza ibiganza n’icyo agamije. Yakomeje kumbwira ko ashaka gukuramo ipantalo nkamubwira ko bimbangamiye. Yahagurutse ashaka kuyikuramo mpita mucika ngana ku muryango ndakingura ndasohoka.”

Harvey Weinstein

Si aho byarangiriye kuko ngo Harvey yongeye kumuhamagara akamusaba ko bajyana kureba filime yagerayo agasanga nibo bonyine mu gihe yatekerezaga ko binjira mu nzu ireberwamo filime harimo abandi bantu batandukanye. Ngo Harvey yahise asa nk’umukanga amubwira ko atabona neza ejo hazaza he muri sinema gusa ngo ubwo berekanaga bwa mbere '12 Years a Slave' yamusabye imbabazi amubwira ko atewe isoni n’ibyo yamunyujijemo byose, Lupita nawe agerageza kubyirengagiza ngo yikomereze akazi ke gusa ngo yarahiye ko adashobora gukina muri filime ifite aho ihuriye na Weinstein Company.

Harvey Weinstein and Georgina Chapman

Harvey n'umugore we kugeza ubu wamutaye akimara kumva ibyo aregwa

Abandi bakinnyi ba filime barenga 30 bagiye bavuga ibindi bisa nk’ibyo Lupita yavuze ndetse hari n’abemeza ko yabafataga ku ngufu ariko bakanga kubivuga ngo hato batabura ibimenyetso byo kumushinja cyangwa ngo bifungire amayira muri sinema. Ibyagiye bigarukwaho cyane ni uburyo uyu mugabo yatumiraga aba bakinnyi ba filime bakiri kuzamuka akababwira ko hari nk’ibirori ahantu runaka bagerayo bagasanga niwe wenyine uhari yambaye ubusa cyangwa yambaye umwenda abagabo babyukana, akabasaba ibintu bitandukanye biganisha ku busambanyi.

Muri abo harimo nka Angelina Jolie, Cara Delevigne, Gwyneth Paltrow, Lea Seydoux ndetse n’abandi benshi cyane barenga 34, utabariyemo ababa bahisemo kwicecekera cyangwa se bamwemereye ibyo yashakaga. Kugeza ubu, the Weinstein Company yambaye isura mbi ku buryo nta muntu n’umwe ushaka kugira aho ahurira nayo, bayishyize ku isoko ariko abaguzi baseta ibirenge, bamwe bajya kuyigura bakisubiraho. Iyi kompanyi ikora amafilime Harvey Weinstein ayifatanyije n’umuvandimwe we Bob Weinstein.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND