RFL
Kigali

Lulu wari warafunzwe azira urupfu rwa Steven Kanumba yarekuwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/05/2018 11:40
1


Elisabeth Michael uzwi nka Lulu ni umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, yari yarakatiwe imyaka 2 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Steven Kanumba atabishaka. Nyuma yo gukatirwa iki gihano mu Gushyingo 2017, Lulu yarekuwe muri gereza akaba azakomeza gukurikiranwa adafunzwe.



Muri 2012 nibwo inkuru n’incamugongo yumvikanye muri Afurika y’Uburasirazuba ko umuhanzi wa filime Steven Kanumba yashizemo umwuka. Impamvu y’urupfu rwe iri mu byateje impaka cyane kuko bamwe bavugaga ko yaguye gusa abandi bagahamya ko yasunitswe na Lulu wari umukunzi we muri icyo gihe. Ubwo ibi byabaga Lulu yari umukobwa w’imyaka 17 gusa.

Mu mwaka wa 2017 nibwo urukiko rwakatiye Lulu gufungwa imyaka 2 azira kwica Steven Kanumba ariko atari ku bushake. Nk’uko Lucas Mboje ushinzwe itangazamakuru mu rwego rushinzwe gucunga imfungwa n’abagororwa muri Tanzania, kuri uyu wa mbere yabitangarije MCL Digital dukesha iyi nkuru, yavuze ko Lulu yahinduriwe igihano akaba atazakomeza kugikorera muri gereza ahubwo akazakomereza hanze nk’uko byategetswe n’urukiko rukuru rwa Tanzania.

Lulu yari yarakatiwe gufungwa imyaka 2 kubera kwica Steven Kanumba atabishaka

Lulu yarekuwe mu gitondo cyo ku wa 6 tariki 12/05/2018 gusa Lucas Mboje yasobanuye ko kuba yarekuwe bitavuze ko igihano cye cyaburijwemo. Yagize ati “Abantu ntibatekereze ko twamuretse gutyo ngo agende, igihano cye kizakomeza ari hanze, ni ibyo bita ‘Community service’”.

 Nyakwigendera Steven Kanumba yatabarutse tariki 07/04/2012 afite imyaka 28, yari umusukuma uvuka mu gace ka Shinyanga muri Tanzania. Yamenyekanye cyane muri filime nka ‘Point of No Return’ , ‘Oprah’, ‘Johari’ n’izindi nyinshi zakunzwe mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba. Kubera uburyo yari akunzwe cyane, abantu bagera ku bihumbi 30 bitabiriye umuhango wo gushyingura uyu mukinnyi wa filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    yararenganijwe





Inyarwanda BACKGROUND