Umuhanzi Adele yasuye bitunguranye abagezweho n’ingaruka y’ishya ry’igorofa Grenfell ry’amazu 24 mu mujyi wa London. Adele yagaragaraje amarangamutima menshi ubwo yabasuraga. Yahavuye kandi abemereye ubufasha.
Ni nyuma y’akanya gato iyi nzu itangiye gushya aho uyu mugore ari kumwe n’umugabo we Simon Konecki yagaragaye hanze y’iyi nyubako kuri uyu wa gatatu agenda ahobera buri wese anabaza niba hari ubufasha yatanga ahabereye iri sanganya ryahitanye abasaga 12 naho 74 bagakomereka.
Adele Laurie Blue MBE w’imyaka 29 y’amavuko wamenyekanye mu ndirimbo nka Hello,Rolling in the Deep,Someone Like You n’izindi nyinshi zitandukanye akaba aherutse no kwegukana igihembo cya Grammy Awards nk’uko abari bahari babitangaza Adele yagaragaye afite agahinda kenshi ku maso agenda avugana n’abagezweho n’ingaruka y’iyi nkongi y’umuriro ndetse agenda afasha abari hanze y’iyi nyubako.
Inkuru dukesha The SUN ivuga ko Adele usanzwe atuye ahitwa Kensington, hafi y’iyi nyubako yibasiwe mu gihe cy’umwaka wose n’umuryango we yahisemo gusubika igitaramo yateganyaga gukora nyuma y’uko umwana we w’umuhungu witwa Angelo nawe akomerekejwe n’ibishashi by’umuriro wavaga muri iyi nyubako.
Adele mu marira menshi yitegereza inyubako ikongoka
Inyubako ya Grenfell yahindutse umuyonga
TANGA IGITECYEREZO