RFL
Kigali

Lolilo yasezeranye n’umukunzi we mu musigiti wa Bujumbura, bemererwa kurarana mu buriri bumwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:3/07/2015 8:49
2


Umuhanzi Lolilo wamenyekanye cyane mu myaka yashize i Burundi no mu karere mu ndirimbo zabiciye bigacika nka Bimwe amatwi, akaba yaragiye akorana n’abahanzi nka Diamond, Michael Ross na Jaguar, kuri ubu yamaze kubana n’umugore we mu buryo mu buryo bwemewe n’idini ya islam aho basezeranyijwe n’abamenyi b’idini(Aba-Sheikh).



Nk’uko Indundi magazine dukesha iyi nkuru yabitangaje ngo Lolilo yafashe iki cyemezo nyuma y’uko yari asanzwe abana n’uyu mukunzi we witwa Lycette Naudaud Ingabire uzwi cyane ku izina rya Loliane, ariko bakabana batarasezeranye ibintu bifatwa nk’icyaha mu idini ye bikaba ibindi bindi mu kwezi nkuko kwa Ramadhan aho nta mugabo uba wemerewe kurarana mu buriri bumwe n’umugore batasezeranye.

Lolilo

Lolilo mu musigiti abamenyi mu idini bamusezeranya ibizwi cyane mu rurimi rw'igiswayili nko 'Kufunga ndowa'

Nkuko uyu muhanzi yabitangarije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, ngo hari ibintu byinshi yari yabanje gukemura kugirango ategure ubukwe n’umukunzi we, ndetse nyuma y’uko kwezi kwa Ramadhan ngo arateganya guhita akora ubukwe nyirizina azatumiramo inshuti, abafana n’umuryango we. Ati “Hari ivyo nari nkirindiriye nico gituma ntari nihuse kugira ubugeni n’umukunzi wanje”

Lolilo

Byari ibyishimo kuri Lolilo n'umukunzi we nyuma yo gutera iyi ntambwe

Ikinyamakuru Indundi magazine cyasoje inkuru yacyo kibaza niba uyu mugabo yaba yari arindiriye ko uyu mukunzi we abanza gusoza amashuri, kikibaza niba se yaba yari asanzwe ari umusilamu, kikongera kikkibaza niba Lolilo yaba yararangije gutandukana burundu n’umugore we wa mbere.

Reba hano indirimbo 'Bime amatwi' yatumye Lolilo yamamara cyane mu Burundi no mu Rwanda


Tubibutse ko Lolilo nta gihe kinini gishize abaye umusilamu dore ko yavukiye mu muryango w’abayoboke b’idini gatolika gusa ahagana mu mwaka wa 2012 akaba aribwo yaje guhindura idini aba umusilamu, kuri ubu akaba ashimirwa n’abayoboke b’iri dini mu Burundi uburyo yashikamyemo kandi akaba atanga urugero rwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    ghjkl;
  • Kamoga Leonard8 years ago
    Mbashimiye uburyo muri professional. Ni byiza kugaragaza aho inkuru itari iyanyu mwayikuye, abandi usanga biyitirira inkuru zitari izabo. Keep it up





Inyarwanda BACKGROUND