RFL
Kigali

Liza Kamikazi yahaye ikaze n’umugisha murumuna we wiyongereye ku rutonde rw’abahanzi yemeza ko bamaze kumuriza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/08/2015 19:19
15


Jaasi Kambele Ituze ni umwana w’umukobwa w’imyaka 23 uvukana na Liza Kamikazi. Nyuma yo kunoza umugambi wo kwinjira muri muzika uyu Jaasi akaba yashyize hanze indirimbo yise ‘Mpitamo neza’ yaje gutungura uyu mukuru we ubwo yayumvaga bwa mbere ndetse ikanamuriza kubera ubuhanga bw’ijwi rya murumuna we atamukekeraga.



Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse wubashywe ku bw’ubuhanga bwe n’uburyo agerageza gukora umuziki bya kinyamwuga, akaba yasangije inshuti ze iyi ndirimbo ya murumuna we maze agaragaza uburyo ki yishimiye iyi mpano nshya muri muzika nyarwanda, aho yamugereranyije n’abahanzi nka Mani Martin, Nirere Ruth Shanel na Gaby Kamanzi.

Liza

Liza Kamikazi yagaragaje ibyishimo n'ishema atewe n'uyu murumuna we, amusabira ku Mana guhirwa n'uru rugendo rushya atangiye

Mu kiganiro Jaasi Kambele yagiranye n’umunyamakuru w’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye yakorewe na Jay P, yadutangarije ko yishimiye uburyo zimwe mu nshuti ze ndetse na mukuru we bishimiye iyi ndirimbo akabayizera ko n'abandi bose bazayikunda. Aha avuga ko yumva iri ariryo tangiriro rye ryo gukabya inzozi ze, akemeza ko aje nta gusubira inyuma akaba yumva agomba gutera ikirenge mu cya mukuru we yibanda ahanini mu guteza imbere umuco nyarwanda biciye mu buhanzi.

Kanda hano wumve indirimbo 'Mpitamo neza'

Ati “ Ndifuza kugira uruhare mu kuzamuka ku muziki nyarwanda, gusigasira umuco no gukura mu buhanzi nkakora umuziki werekana cyangwa ufite umwimerere(originalite). Ikindi ndashaka gukora cyane audio na video ibihangano byashobora kurenga imbibe z’u Rwanda.”

Jaasi

Amazina yiswe n'ababyeyi ni Justine Kambele Ituze naho mu bikorwa bye bya muzika akaba yarahisemo ko azajya akoresha amazina 'Ntwari Cyeza Jaasi Kambele Ituze'.

Jaasi

Uretse muzika avuga ko agiye gushyiramo imbaraga, uyu mwana w'umukobwa ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho ageze mu mwaka wa 5 mu ishami rya Pharmacy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Yasssss mama uyu mwana ali na talent ninkamukuruwe nezaaa sha muzee na Knowles,paccy,queenc ha batumenaga amatwi mujyana zaba na Nigeria ngwino ulkomezanye na teta Diane thank u
  • Ikio8 years ago
    Bizaza tu. Ariko ubu I guess she can't really sing. Akeneye gufashwa guha ijwi imbaraga. Nko kuri 3:50" wumva ijwi riheze. Production ni nziza ariko uyu mwana bamufashe aririmbe by'ukuri apana guherekeza instrumental. Kuraj Jasi. All the best.
  • Puuuuu8 years ago
    Hahhahaah!!!! Muntonde uzajya ukora knowless ujye umushuira kuruhande muntu wee!!! Have have, kuko ntagereranywa ninzaduka zose. Yewe gusa nkunze ko umuziki ukunda aruwuyu ma Teta! Yuuuu uzamubaze guma guma yashize aho yaririmbiraga di! Muri Zwiiiiiii!!! Naho amatwi yo niba arameneka muzashira, kuko usibye bari kugu torturinga ntahandi wapfa kumva iyindirimbo isekeje gutya. Courage Queencha Paccy n the one and only Butera wacu
  • nora8 years ago
    Mbega amazina menshi!!!
  • nora8 years ago
    Mbega amazina menshi !!
  • hh8 years ago
    hoya Liza we ntabwo wamugereranya na bariya bandi wavuze kuko bo barihariye pe!!! yewe nta n'ubwo abagwa muntege!!! gusa composition ni nziza naho ubundi mwimushuka ngoarabizi hato atamera nka ba Kn...n'abandi bibwira kobabizi bigatuma batiga. with more practices azagerayo kuko urumva ko hari aho atarimo kugera. mufashe gukora practice zo kugorora ijwi no kuritoza kugera kure kuko birumvikana ko yazagerayo. ariko ubu nonaha mwimubeshya rwose. courage Kambele. nushyiramo imbaraga byo uzabahiga benshi!!!
  • luu8 years ago
    Wiyise puuu koko urarikwiriye mubantuu uvuga uravuga Knowless???uhmmmm ndumiwe koko.byaramuyobeye tegereza uyumwana uzareba impinduka azazana.Go on gal
  • Mumu8 years ago
    Bravoooo Petite... Urantunguye nanjye sinari ko iyo mpano uyigira. Nkwifurije amahirwe menshi muri urwo rugendo rushyashya utangiye,ntuzacike intege ibyizs biri imbere. Courage!!!
  • Mumu8 years ago
    Bravoooo Petite... Urantunguye nanjye sinari ko iyo mpano uyigira. Nkwifurije amahirwe menshi muri urwo rugendo rushyashya utangiye,ntuzacike intege ibyizs biri imbere. Courage!!!
  • ERIC 8 years ago
    IYI NDIRIMBO NINZIZA CYANE, KUBIHAKANA NUKWIRENGAGIZA!!!!!!NDUMVA NTANGAYE,YAYIKORANYE UBUHANGA PE. NIMBA NTAHANDI YAYIKUYE ARI TALENT CYANE KABISA
  • Xxxx8 years ago
    Well done jass kambele. Urumuhanga rwose, komerezaho.
  • Damascene8 years ago
    komereza Aho ITUZE we kbsa turagushyigikiye abanyetumba pe!!!!!kid nkumwana twiganye prim. navuga nti congratulations! !
  • 8 years ago
    Courage jaasi kambeele nce voice & lyrics keep it up akeza karigura bareke amashyari ,all the best
  • Mc Kimu8 years ago
    Nahindure imiririmbire ye urumveko isa cyane niya Rihanna,ntaho byamugeza rero nabikosore
  • kuririmba8 years ago
    ndumva iyi miririmbire atari myiza, naringize ngo aririmba bya danger ,sinyumvise mpita nzimya itarangiye,rwose njya ndumva wapi kabisa ,ndumva harimo gusarara kwinshi no guhagarara cyane wagirango si ukuririmba hari uwo barikuganira ahubwo,lol





Inyarwanda BACKGROUND