Jaasi Kambele Ituze ni umwana w’umukobwa w’imyaka 23 uvukana na Liza Kamikazi. Nyuma yo kunoza umugambi wo kwinjira muri muzika uyu Jaasi akaba yashyize hanze indirimbo yise ‘Mpitamo neza’ yaje gutungura uyu mukuru we ubwo yayumvaga bwa mbere ndetse ikanamuriza kubera ubuhanga bw’ijwi rya murumuna we atamukekeraga.
Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse wubashywe ku bw’ubuhanga bwe n’uburyo agerageza gukora umuziki bya kinyamwuga, akaba yasangije inshuti ze iyi ndirimbo ya murumuna we maze agaragaza uburyo ki yishimiye iyi mpano nshya muri muzika nyarwanda, aho yamugereranyije n’abahanzi nka Mani Martin, Nirere Ruth Shanel na Gaby Kamanzi.
Liza Kamikazi yagaragaje ibyishimo n'ishema atewe n'uyu murumuna we, amusabira ku Mana guhirwa n'uru rugendo rushya atangiye
Mu kiganiro Jaasi Kambele yagiranye n’umunyamakuru w’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye yakorewe na Jay P, yadutangarije ko yishimiye uburyo zimwe mu nshuti ze ndetse na mukuru we bishimiye iyi ndirimbo akabayizera ko n'abandi bose bazayikunda. Aha avuga ko yumva iri ariryo tangiriro rye ryo gukabya inzozi ze, akemeza ko aje nta gusubira inyuma akaba yumva agomba gutera ikirenge mu cya mukuru we yibanda ahanini mu guteza imbere umuco nyarwanda biciye mu buhanzi.
Kanda hano wumve indirimbo 'Mpitamo neza'
Ati “ Ndifuza kugira uruhare mu kuzamuka ku muziki nyarwanda, gusigasira umuco no gukura mu buhanzi nkakora umuziki werekana cyangwa ufite umwimerere(originalite). Ikindi ndashaka gukora cyane audio na video ibihangano byashobora kurenga imbibe z’u Rwanda.”
Amazina yiswe n'ababyeyi ni Justine Kambele Ituze naho mu bikorwa bye bya muzika akaba yarahisemo ko azajya akoresha amazina 'Ntwari Cyeza Jaasi Kambele Ituze'.
Uretse muzika avuga ko agiye gushyiramo imbaraga, uyu mwana w'umukobwa ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho ageze mu mwaka wa 5 mu ishami rya Pharmacy.
TANGA IGITECYEREZO