RFL
Kigali

BREAKING:Bruce Melody ni we wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/07/2018 22:54
3


Mu gihe mu Rwanda hamaze igihe hari kuba irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 8 aho ryahereye muri Gicumbi, Musanze, Huye na Rubavu, tariki 14 Nyakanga 2018 ryasorejwe i Gikondo, igikombe cyegukanwa na Bruce Melody.



Abahanzi 10 bahataniraga igikombe cya PGGSS8 ni: Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha, Young Grace. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo igikombe cyegukanywe na Bruce Melody. Inyarwanda.com nk'igitangazamakuru cya mbere mu myidagaduro mu Rwanda twabakurikiraniye iri rushanwa imbonankubone.

Akimara kwegukana igikombe cya PGGSS8, Bruce Melody yagize ati "Nta kibazo na Kimwe nshaka kwiteza, iri joro ndarara nseka. Ndashimira cyane abafana banjye kuko ni mwe mumpesheje iki gihembo. Najyaga nkora umuziki mwiza ntafite amafaranga noneho ngiye kuwukora neza cyane urimo n'ifaranga..."

Guma Guma

Bruce Melody yegukanye igikombe cya PGGSS8 nk'umuhanzi ukunzwe mu Rwanda

MU NCAMAKE DORE UKO IGITARAMO CYA NYUMA CYA PGGSS8 CYAGENZE

I Gikondo ahazwi nk'ahasanzwe habera Expo, abantu batangiye kuhagera ku manywa y'ihangu, abahageze mbere bari biganjemo urubyiruko binjiye bazunguza umubiri banasoma ku byo kunywa bya BRALIRWA. DJ Ira ni we wari urimo kuvangavanga umuziki bagasusuruka ari nako MC Buryohe yibutsa abatarageza ku myaka 18 ko batemerewe kunywa inzoga ari nayo mpamvu Fanta ari nyinshi aho iri rushanwa rigiye gusorezwa.

PGGSS8

Abitabiriye iki gitaramo bari bameze neza nawe urabibona

MC Buryohe yatangiranye no gutanga ibihembo ku bafana ahera ku bari muri VIP. Uwitwa Lil Pazzo yagiye ku rubyiniro abyina indirimbo bakunze kwita Pokera maze abantu bose bemeza ko ashoboye. Mc Buryohe yahise ahamagara n'umukobwa ku rubyiniro ngo barushanwe igihembo kibone ugitwara. Uwaje kurusha Lil Pazzo yitwa Esther, yabikoze bamwe baremera abantu bamukubita ama 'buuuu' bivuze ko abikoze nabi.

Abari barimo kurushanwa bafanaga abahanzi batandukanye, igihembo bahawe na MC Buryohe ni ukwambikwa umwenda, umupira uriho ikirango cya Primus Guma Guma Super Star Season ya 8. Bamwe babyinnye ariko umwe avumo akoze agashya aririmba indirimbo ahimbiyeho ako kanya ku rubyiniro. Ni indirimbo y'irushanwa rya Guma Guma.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Abafana b'umuziki bitabiriye ku bwinshi igitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Dj Ira

Dj Ira ni we wari urimo kuvangavanga imiziki

PGGSS8

Uwaririmbye indirimbo ahimbiye ku rubyiniro ni uyu musore

PGGSS8

Lil na Esther barushanyijwe

PGGSS8

PGGSS8

Babahembye imyenda iriho ikirango cya PGGSS8

Abantu bakomeje kuza ku bwinshi, bagera ahari ibyo kunywa bya BRALIRWA bagafata bakurikije buri wese icyo afata. Kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe byari ari amafaranga y'u Rwanda 1000 ukigurira icyo unywa, naho muri VIP byari amafaranga 5000 ugahabwamo icyo kunywa ku mudendezo. Iki gitaramo cyabaye mu buryo bwa 'Live Performance', nta 'Play Back' yigeze ikoreshwa. 

PGGSS8

Umutekano wari wose

PGGSS8PGGSS8

Abarushanwa bashakaga ibihembo bya MC Buryohe bari benshi

PGGSS8PGGSS8

Saa kumi n'ebyiri na 50 (18: 50): Abahanzi uko ari 10 bahatanira PGGSS8 ni bwo bageze kuri Expo Group, babanza kujya mu rwambariro. Ababyeyi babo, inshuti zabo n'abafana babo baje kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka. MC Buryohe nawe yakomeje gutanga ibihembo agendeye ku bantu batandukanye, abakobwa bizanye, abapapa bizanye...

Ku isaha ya saa 18:53: Itsinda rya Sebeya Band rifasha abahanzi kuririmba mu buryo bwa Live Music ni bwo ryageze ku rubyiniro ritangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo cya nyuma cy'irushanwa rya PGGSS8 yegukanywe na Bruce Melody.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Ku isaha ya saa 19:10 Abagize akanama nkemurampaka ni bwo bageze mu byicaro. Aba uko ari batatu: Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi, ni abantu bakomeye kuko ni bo bafata imyanzuro ngenderwaho muri iri rushanwa. Bose uko ari batatu bafite ubunararibonye n'uburambe muri iri rushanwa rya PGGSS.

PGGSS8

Aimable Twahirwa,...

Saa 19:15: Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Bruce Melody. Abantu bose bari kuri Expo Ground basakuje cyane bamwakirana ubwuzu n'icyubahiro cyinshi. Yinjiriye mu ndirimbo ye  'Ntundize' abantu bose amaboko barayazamura, baramushyigikira cyane ndetse baramwishimira cyane.

PGGSS8

Bruce Melody ni uku yari yambaye mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

N'ubwo abantu bari barimo kuririmbana nawe ariko ntabwo wabonaga biryoshye cyane nk'uko byagiye bigenda ahandi. Mu myambaro y'umukara, ipantalo y'umukara iciye gato mu mavi, inkweto y'umweru, agapira k'umukara n'ikote rirerire ry'umukara ndetse n'ingofero y'umweru, Bruce Melody wari wambaye Ray Ban z'umukara yakurikijeho ya ndirimbo ikunzwe n'abatari bake, 'Ikinya'. Abantu bakomeje gusimbuka baririmbana nawe, nawe agasimbuka akabyina cyane.

PGGSS8PGGSS8

Bruce Melody ni we wabimburiye abandi bahanzi kuri stage

Ibyari ukubyina byaavuyemo amashyi Bruce Melody yisabiye abafana kumuha, yabikoze nk'usoza ava ku rubyiniro ariko ntaho yari agiye. Yakuyemo ikote n'ingofero gusa agaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo ye 'Ndumiwe' abafana be bose baramufasha karahava. Muri ka karingushyo ke atajya atana nako, yakavugije barikiriza cyane ari nako abasaba gusimbuka ari ko ava ku rubyiniro. Mu gihe MC Buryohe yari arimo guhamagara undi muhanzi ukora injyana ya HIP HOP, abandi bo bari bakirimo kwivugira Bruce Melody.

PGGSS8PGGSS8

Saa 19:29 ni bwo Khalfan yageze ku rubyiniro aririmba igitero cye mu ndirimbo ye 'Too Much' ariko atagaragara. Khalfan wari uri kumwe n'ababyinnyi be, yakoze agashya kadasanzwe, dore ko ababyinnyi bari bakikije Isanduka, bakayizenguruka inshuro nyinshi maze igifungurwa hagaturukamo inuma y'umweru na Khalfan wambaye ikositimu (costume) y'umweru aba avuye muri ya sanduku maze we n'ababyinnyi be babanza kubyina bahita batangira baririmba indirimbo ye 'Ibaruwa'.

Khalfan

Khalfan yaje mu isanduku y'umweru

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Khalfan yakurikijeho 'Nabimenye Ugiye' abanza kuvuga ko yayihimbiye umukobwa bakundanaga. N'ubwo yagiye ariko we ahamya ko akimukunda cyane. Yongeye kuvuga ko PGGSS atari amatsinda ahubwo ari irushanwa nyaryo kandi ko ashaka igikombe. Mu ndirimbo ye 'Nabo Sibo' yakurikijeho, yashimangiraga ko iri joro agomba gukora amateka adasanzwe muri muzika y'u Rwanda.

Khalfan

Khalfan yakoze agashya kuri stage 

Abenshi bibaza ko abaraperi batajya babyina, Khalfan yabibibagije. Yabyinnnye neza kandi cyane nk'uko yabivuze ko iri joro ari iry'amateka kuri we, yakoze akazi gakomeye. Akimara kubyina, ababyinnyi be bamuteruye bose bamusubiza muri ya sanduku yazanywemo bamuvana ku rubyiniro nk'uko yaje.

KhalfanGuma GumaPGGSS8PGGSS8Khalfan

Khalfan yavuye kuri stage ari mu isanduku

Nyuma ya Khalfan, mugenzi we mu njyana ya Hip Hop, Ambasaderi Jay C yaje ku rubyiniro Saa 19:51 atangirira ku ndirimbo ye 'Sibo Mana'. Yinjiye yambaye Jeans, ku ipantalo n'ikote, agapira k'umweru n'ingofero y'umweru ndetse na Ray Ban z'umukara, imikufi irenze umwe mu ijosi, ku maboko n'impeta ku ntoki. Jay C yasusurukije abari muri iki gitaramo abatari bacye baramwishimira.

Jay C wabonaga agaragara nk'uwarakariye injyana na cyane ko ikunze kwitwa injyana y'umujinya, yakurikijeho indirimbo ye 'Am Back' yakunzwe n'abatari bake. Ku ipantalo ye ya Jeans ya deshire n'inkweto ye nziza y'umweru yasabye abafana kuvuga ka kajambo kamenyerewe ngo 'Kunda Cyane!'.

Yakurikijeho ijambo ati "Hano ni i Kigali, abahungu nanjye ndimo dukunda kugira akageso ko gukubaganya abakobwa. Tugerageze abakobwa bacu tubarinde. Ntitukabakubaganye bage bashaka abagabo bakimeze neza ari amasugi..."  Birumvikana ko indirimbo yahise ikurikiraho ya Jay C ari 'Isugi'. Yayiririmbye neza mu burwo bwishimiwe ndetse afashwa na bamwe mu bantu be bari muri iki gitaramo nk'uko nawe yari arimo kubita abantu be, maze ava ku rubyiniro abashimira cyane.

Jay CJay C

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane,...hano bari bakurikiye Jay C kuri stage

Saa 20:08: Ni bwo umuhanzi wa kane yageze ku rubyiniro uwo akaba ari Christopher. Christopher yakiriwe ku rubyiniro n'amashyi menshi cyane. Mu ndirimbo ye 'Ijuru Rito'. Christopher wari wambaye agapira k'umweru imbere mu ishati y'umutuku iriho amaburuteri, ingofero y'umutuku yahengekeye ku ruhande rumwe, Ray Ban z'umukara, ipantalo y'umukara iriho akarongo k'umutuku kamanuka n'inkweto y'umutuku iriho akantu k'umweru, yishimiwe cyane.

Christopher

Topher wabaye nk'ushuka abantu akaririmba agace gato ka 'Like A Queen' ntayikomeze, yahise akurikizaho 'Uwo Munsi' imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane. Amajwi yabanje kuba nk'atameze neza ariko nk'umuhanzi w'umuhanga abyitwaramo gitwari akomeza gusimbuka ari nako abafana be basimbuka. Bamwe mu bafana ba Christopher banahekanye ku rutugu ngo babashe kumufana neza.

Abenshi mu bafana be ni abakobwa bari barimo no kuvuza induru cyane. Mu gihe Christopher yari arimo kuvuga ijambo rito abwira abakunzi be ko avanyemo ikote kuko umuziki ari ibyishimo atari intambara, bamwe bari barimo kumuvugiramo bagahamagara Bruce Melody maze Topher asa nk'ucecetse gato.

ChristopherChristopher

Yakurikijeho indirimbo ye 'Hari Umunsi' ariko asimbuka cyane ndetse n'abafana batari bake basimbukana nawe banaririmbana. Nyuma yo kuzengerezwa n'abari barimo guhamagara Bruce Melody, Christopher yahise avuga muri ubu buryo ati "Abahanzi bose bari muri Guma Guma ndabashyigikiye cyane, ariko turi mu irushanwa. Nta wundi mutima mubi, ndashaka ko turirimbana."

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Christopher mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Saa 20:25: Abasore batatu bo mu itsinda rya Active bahamagawe ku rubyiniro , mu ndirimbo yabo 'Aisha' bafashwa n'abafana kuyiririmba, bananyeganyega gake gake ku rubyiniro mu myambaro itandukanye ariko bose bari baberewe buri wese mu buryo bwe.

Active

Kumwe bimenyerewe ko batajya biburira, babanje kubyina, maze Tizzo ahita asaba abafana babo ko baririmbana 'Bape' indirimbo yabo nshya bari kumwe na DJ Marnaud. Bakurikijeho indirimbo yabo 'Lift' baririmba banabyina. Tizzo na Olvis, bari bambaye ama Costumes arimo n'utu jile duto imbere. Active bafashe akanya banezeza abafana mu mbyino, maze abafana nabo basakuzanya ibyishimo bidasanzwe. Biramenyerewe ko aba basore kubafatisha bari ku rubyiniro ngo ubafotore bari kumwe ari ikizamini kitoroshye ariko INYARWANDA nayo ntiyoroshye yabikoze neza cyane.

Bakurikijeho indirimbo yabo 'Final' aho bose bavanyemo amakote basigarana amashati, ibintu wabonaga bigaragara neza. Basimbutse babyinana n'abafana babo. Basabye kuririmbana n'abafana babo indirimbo yabo, Final cyane ko iyi yari Final ya Guma Guma maze banaririmbana BAPE, ari ko basoza bava ku rubyiniro bashimira cyane abafana babo baje kubashyigikira muri Kigali.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8Active

Active mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Saa 20:41 Mico The Best yaje ku rubyiniro n'ababyinnyi bambaye imituku, bafite ibirango by'inyuguti zikoze izina 'MICO'. Yazanye umukobwa ku rubyiniro agira ati 'Murabizi ko umukobwa wanjye ashotorana. Wa mukobwa ushotorana, yakomeje kumubyinira iruhande akaraga umubyimba rwose ari ko azunguza amabuno yakegera Mico cyane akamwigizayo. Birumvikana ko ari mu ndirimbo ye 'Arashotorana'.

Mico The Best

Yakurikijeho 'Akabizou' agira ati "Ibi ndi gukora ni byo nkorera ni njye ubifite mu biganza nta wundi'. N'ubwo Mico wari uri kumwe n'ababyinnyi be, ndetse bagafatanya kubikora neza banaririmbana na benshi, bamwe bari barimo gusakuza bavuga ko ashaje akwiriye gusanga Senderi Hit ku ntebe y'abasheshe akanguhe badakwiriye kujya muri Primus Guma Guma Super Star.

Mico The Best yakurikijeho indirimbo ye na King James, 'Umugati' afatanya n'ababyinnyi kuyibyina, basoza bava ku rubyiniro ari nako ashimira abafana be. MC Buryohe wahinduye imyambaro yagarutse ku rubyiniro guha ikaze undi muhanzi.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Mico The Best mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Saa 20:57: Queen Cha ni bwo yageze ku rubyiniro aho yari ari kumwe n'ababyinnyi be; abakobwa bambaye imituku, abahungu bambaye imyeru naho Queen Cha yambaye akenda kagufi k'umutuku n'umukara aririrmba 'Kizimya Moto' ye na Safi.

Itsinda ry'abafana be, bakoze umurongo muremure cyane baturuka inyuma bagenda biruka bavuza induru bagiye kumwakira ngo begere imbere bafatanye nawe kuririmba. Queen Cha wari urimo gufatanya n'ababyinnyi be kubyina ari nako aririmba, yirekuye cyane aho yari arimo kujyana n'abafana mu kuririmba, akaraga umubyima bibereye ijisho.

Queen Cha

Yanyuzagamo akababaza abari tayari kumwicira isiri maze agashimangira ko uyu munsi abaha Show nyayo. Mu ndirimbo ye 'Isiri' yanyuzagamo akabyina gake bitamunaniza. Yasabye abafana be ko bafatanya nawe kuririmba maze ahita akurikizaho 'Umwe Rukumbi', agerageza no kubyina mu myambaro ye yari ifite ikirengaho kimeze nk'igishura gifatira ku kuboko kwe kw'ibumoso. Nk'uko ahora abikora cya gitero cya Riderman ntajya agisimbuka, Queen Cha yarapye maze asoza mu mbyino nziza n'ababyinnyi be, ndetse n'abafana be bagiye bakora udutsinda ariko babyina icyuya kikaza.

Queen ChaQueen ChaPGGSS8

Queen Cha ni uku yari yambaye mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Saa 21:15: Itsinda rya Just Family ni bwo ryageze ku rubyiniro mu ndirimbo 'Mureke Agende' bakoranye na Dream Boys, bayiririmbye banabyina. Mu makote meza ya costumes ameze kimwe bari bambaye, imbere hari harimo utujile tumeze kimwe , baririmbanye n'abantu benshi ubona bishimiwe.

Bakurikijeho indirimbo yabo 'Bareke', bagerageza kubyina n'ubwo bitari bikanganye cyane, mu mapantalo y'imikara bambaye ntako batagize rwose. Bahati yagize ati "Twakoze ibintu abantu bose bumva ko bidashoboka. Namwe muri hano ikintu cyose uzakora ntihazagire uguca intege ngo akubwire ko kidashoboka...Turashimira cyane abanyamakuru batwemereye kugera hano. Babonye ibyo dukora, babiha agaciro. Kuba turi hano ni ku bwanyu abanyamakuru, mwarakoze cyane."

PGGSS8

Mu ndirimbo yabo 'Hummer', ntabwo abantu bari barimo kubafasha kuyiririmba, birashoboka cyane ko abenshi batari bayizi, gusa bari barimo kunyeganyega bakagendana n'injyana kuko ibyinitse mu buryo bwose. Just Family bavuye ku rubyiniro bashimira abafana babo. 

Just FamilyPGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Just Family bashimiye cyane itangazamakuru ryabagejeje muri PGGSS8

Saa 21:30: Ni bwo Uncle Austin yageze kuri stage. Mu ndirimbo 'Bagupfusha Ubusa' yahise aririmba 'EveryThing' yakoranye na Meddy abantu barasara bazamura amaboko ayisoza bamufasha gusimbuka cyane, baririmbana nawe cyane. Yakinishije agakino abari mu myanya isanzwe no muri VIP ashaka kureba abarusha abandi kuvuga akajambo kari muri iyo ndirimbo.

Uncle Austin

Uncle Austin yakurikijeho indirimbo ye 'Nzakwizirikaho' aririmbana n'abantu maze akomereza kuri 'Ibihe Byose'. Zose wabonaga abantu bazizi. Yaziririmbye bamukomera amashyi ari nako basimbuka cyane atera bikiriza. Mu ishati irimo uturabo twinshi, ikote rya cuille, Uncle Austin waje wambaye ingofero y'urugori hose, yanejeje abantu biratinda.

PGGSS8PGGSS8

Uncle Austin mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Lady Boss, Young Grace yageze ku rubyiniro ku isaha ya saa 21:45. Yinjiriye mu ndirimbo ye 'Hello Boss'. Uyu mukobwa wari wambaye gihungu rwose, muri costume hasi no hejuru, ipantalon, ikote n'akajile byayo, ishati y'amaboko maremare irimo umutuku n'umweru, imikufi mu ijosi, Ray Ban z'umukara n'inkweto y'umweru ifunze neza, yaririmbanye n'abitabiriye iki gitaramo.

Young Grace

Young Grace waje kujugunya agakote ku ruhande, yakurikijeho indirimbo ye Hip Hop, muri ka gakoryo abahanzi benshi bamenyereweho, anyuzamo yiifata hagati y'amaguru arapa mu njyana ye. Yakurikijeho 'Whiskey ya Papa' abantu bamufasha kuyiririmba bishimye cyane nawe afungura udupesu tw'akajire arirekura cyane.

Muri ka kajambo ke gahagurutsa benshi, yavugaga bose bakamuha amashyi menshi. Yanyujijemo arabyina maze aririmba uduce duto duto ku ndirimbo ze. Young Grace ni we wasoreje abahanzi kuririmba kuko yari umuhanzi wa 10.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Young Grace mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Saa 22:00: Abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera babara amajwi y'ibitaramo byose bya PGGSS8 (Roadshows zose) barayegeranya maze bagaruka gutangariza abitabiriye iki gitaramo uwatsindiye irushanwa. Mu gihe bari bakirimo kubarura amajwi, MC Buryohe yahaye akanya DJ Ira ngo abe asusurutsa abari i Gikondo bose. Uyu mukobwa utazuyaje na gato rwose yahise akina 'Nta Kibazo' ya Urban Boys bafatanyije na Riderman na Bruce Melody.

Bruce MelodyBruce MelodyBruce Melody

Abantu bari barimo kuzunguza umubiri mu ndirimbo DJ Ira yari arimo kubakinira nka BAPE n'izindi

MC Sylvie utatangiranye kuri stage na Mc Buryohe nk'uko babikoze mu bitaramo byabanje bya PGGSS8, muri iki gitaramo cya nyuma cya PGGSS8 yaje nka Polisi zo muri filime, atangira aha ikaze abagize akanama nkemurampaka. Bakigera ku rubyiniro bashimiye cyane abanyakigali kuko bitwaye neza kurenza abandi. Hakurikiyeho gutangaza abahanzi 5 ba mbere, abahanzi bose uko ari 10 bahamagarwa ku rubyiniro.

Mu gihe abahanzi bari bagiye ku murongo ugororotse, abafana bari barimo kuririmba cyane bavuga Melody, bakarusha ijwi MC Sylvie. Hahamagawe abahanzi 3 batowe n'abafana mu majwi kurusha abandi. Aba bagombaga kuvamo 1 wabahize bose. Abo bahanzi 3 ni: Christopher, Young Grace na Bruce Melody. Muri bose uko ari batatu, uwatowe cyane kurusha abandi ni Christopher. Yahembwe miliyoni 15 z'amanyarwanda.

PGGSS8

Abahanzi 3 batowe cyane n'abafana

Abahanzi 5 baje ku myanya y'inyuma, nta gihembo na kimwe bahawe, abo ni: Young Grace waje ku mwanya wa 10, Mico The Best waje ku mwanya wa 9, Khalfan waje ku mwanya wa 8, Jay C waje ku mwanya wa 7 na Just Family baje ku mwanya wa 6. Aba nta gihembo na kimwe batahanye.

Batanu ba mbere muri PGGSS8

Abahanzi 5 baje mu myanya y'imbere banatahanye igihembo buri umwe ni; Queen Cha waje ku mwanya wa 5, ashyikirizwa igihembo na Joseph Mushyoma. Yahawe Miliyoni eshatu (3,000,000 Rwf). Patrick Samputu yatanze igihembo ku muhanzi wa 4 ari we Uncle Austin wahawe Miliyoni 3 n'igice (3,500,000 Rwf), ku mwanya wa 3 haje itsinda rya Active ryahawe Miliyoni 4 (4,000,000 Rwf). Uwa 1 muri PGGSS8 yabaye Bruce Melody watsindiye akayabo ka Miliyoni 20 (20,000,000 Rwf) naho mugenzi we Christopher aba uwa kabiri. 

PGGSS8

Abari bagize akanama nkemurampaka muri PGGSS8

Akirama gutangazwa nk'uwegukanye PGGSS8, mu byishimo byinshi Bruce Melody yagize ati "Nta kibazo na Kimwe nshaka kwiteza, iri joro ndarara nseka. Ndashimira cyane abafana banjye kuko ni mwe mumpesheje iki gihembo. Najyaga nkora umuziki mwiza ntafite amafaranga noneho ngiye kuwukora neza cyane urimo n'ifaranga..."

PGGSS8

Ibyishimo byari byose kuri Bruce Melody wegukanye PGGSS8

Abantu bishimye ari benshi ari nako Fire Works zituritswa cyane abantu babyina na Bruce Melody abasusurutsa. Abashyushyarugamba bafashe akanya bashimira cyane BRALIRWA umuterankunga mukuru w'iri rushanwa, Police y'igihugu yakajije cyane umutekano w'iri rushanwa, itangazamakuru, EAP, abafana, Sebeya Band n'abandi.

PGGSS8PGGSS8PGGSS8PGGSS8

Christopher ni we wegukanye miliyoni 15 z'umuhanzi watowe cyane

Guma GumaGuma GumaGUMAGuma GumaGuma GumaGuma GumaGuma GumaPGGSS8PGGSS8Guma Guma

Bruce Melody yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa 8 wegukanye PGGSS8

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agabi Agbass5 years ago
    Imana ishimwe uyu mutipe yarayikwiriye ndamwemera arashoboye peeeee
  • pedro someone5 years ago
    Inyarwanda.com merci kuduha izo updates
  • Claire5 years ago
    Waouuuuuuw igikombe kigiye kwa nyiracyo.congs Melody





Inyarwanda BACKGROUND