RFL
Kigali

Iradukunda Liliane yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 asimbura Elsa Iradukunda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2018 18:24
7


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo gutora Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 usimbura Miss Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017.Iri kamba ryaje kwegukanwa na Iradukunda Liliane w'imyaka 18 y'amavuko.



DORE UKO IBI BIRORI BYAGENZE

Saa Tanu na 45 (11: 45 pm): Ibirori byo gutora Miss Rwanda ni bwo byasojwe abantu basubira iwabo, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 ajya guhabwa imodoka nshya yahawe nk'igihembo. 

Miss Rwanda 2018

Ibyishimo byari byose kuri Iradukunda Liliane

Saa Tanu na 30 (11:30 pm): Hatangajwe umukobwa wahize abandi mu buranga, mu muco no mu bwenge, uwo akaba ari Iradukunda Liliane wari wambaye nimero 7. Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda ni umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko akaba areshya na 1.70 cm.

Saa Tanu na 20: (11:20 pm): Hatangajwe abakobwa batsindiye amakamba muri Miss Rwanda 2018.

-Miss Photogenic (nyampinga uberwa n'amafoto) yabaye: Liliane Iradukunda

-Miss Congeniality yabaye Uwase Ndahiro Liliane

-Miss Miss Popularity yabaye Mutoniwase Anastasie (umwe wagiye mu mwiherero ateze moto)

-Miss Heritage yabaye Dushimimana Lydia

-Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018 yabaye Irebe Natacha

-Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yabaye Shanitah Umunyana

-Miss Rwanda 2018 yabaye Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2018

Iradukunda Liliane ni we wabaye Miss Rwanda 2018

Saa Yine na 35 (10:35pm): Nyuma yo kwiherera kw'abagize akanama nkemurampaka bagateranya amanota y'abakobwa 10 bakomeje, hatangajwe abakobwa 5 bakomeje muri Miss Rwanda 2018, abo akaba ari: Iradukunda Liliane (7), Ishimwe Noriella (22), Umunyana Shanitah (1), Dushimimana Lydia (23) na Irebe Natacha Ursule (21).

Saa Yine Zuzuye (10:00pm): Abakobwa 10 bakomeje muri Miss Rwanda 2018 barimo kubazwa ibibazo bitandukanye n'abagize akanama nkemurampaka.

Saa Tatu n'iminota 50 (9:50pm): Hatangajwe abakobwa 10 bakomeje, abo ni; Uwase Ndahiro Liliane (watowe cyane kuri telefone n'amajwi 53,447), Iradukunda Liliane, Ishimwe Noriella, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Dushimimana Lydia, Umuhoza Karen, Umutoniwase Paulla, Uwase Phiona na Ingabire Divine.

Saa Tatu n'iminota 30 (9:30pm): Yvan Buravan yahawe umwanya asusurutsa abari muri ibi birori. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye aho yari agaragiwe n'abakobwa bahatanira ikamba.

Saa Tatu n'iminota 20 (9:20pm): Abakobwa 20 bahatanira ikamba barimo kuvuga ubuzima bari babayemo mu mwiherero bamazemo iminsi 14 i Nyamata. 

Saa Tatu n'iminota ine(9:04 pm): Nyuma yo gushimira abaterankunga b'iri rushanwa, herekanywe amashusho y'abahanitara ikamba aho buri umwe yavugaga umushinga we. Nyuma y'aho, abakobwa uko ari 20 barimo kuririmba indirimbo zitandukanye mu majwi yabo y'umwimerere mu njyana Gakondo.

Saa Mbiri na 43 (8:43 pm): Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 binjiye ahari kubera ibirori. Binjiye babyina indirimbo ikoreshwa muri iri rushanwa mu njyana gakondo.

Saa Mbiri na 35 (8:35 pm): Umushyushyarugamba w'ibi birori ariwe James Friday ageze kuri stage atangiza kumugaragaro ibirori byo gutora Miss Rwanda 2018. Abanje kwerekana abagize akanama nkemurampaka, abo akaba ari Teddy Kaberuka, Miss Mutesi Jolly, Sandrine Isheja, Rwabigwi Gilbert na Sonia Rolland wabaye Miss France mu mwaka w'2000.

Saa Mbiri na 30 (8:30 pm): Abagize akanama nkemurampaka binjiye ahabera ibirori. Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 aratunguranye agaragara mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018. Abantu barimo gususurutsa n'abasore b'abahanga mu kubyina. 

Saa Mbiri na 15 (8:15pm): Ibirori ntabwo biratangira, abantu bamwe barambiwe kwicara. Hagati aho abantu bakomeje kwinjira ahari kubera ibirori.

Saa kumi n'ebyiri n'igice (6:30 pm): Abantu batangiye kwinjira ahabera ibirori. Abarimo imbere barimo gususurutswa mu muziki urimo gucurangwa n'aba Djs. Mu bantu bamaze kuhagera higanjemo urubyiruko aho bamwe muri bo bazanye ibyapa byamamaza abakobwa bashyigikiye muri iri rushanwa.

Miss Rwanda 2018

Batanu bakomeje muri Miss Rwanda 2018

Umukobwa watorewe kuba Miss Rwanda 2018 ariwe Iradukunda Liliane yahawe imodoka nshya ya Suzuki Baleno ndetse azajya ahembwa ibihumbi 800 (800.000Frw) ku kwezi mu gihe cy'umwaka umwe azamarana ikamba. Miss Rwanda imaze kuba igikorwa ngarukamwaka aho buri mwaka mu gihe nk'iki hatorwa umukobwa uhiga abandi Uburanga, Ubwenge n'Umuco, irushanwa rikabera mu ntara zose n'umujyi wa Kigali.

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018 mu kiganiro n'abanyamakuru

Twabibutsa ko abakobwa 20 bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2018 ari; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte. 

Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, yinjiye muri iri rushanwa ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize yatangaje ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 azaharanira guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco aho azibanda ku gusura ndetse no gusigasira ahantu nyaburanga mu gihugu.

REBA AMAFOTO Y'UKO BIMEZE MURI IBI BIRORI

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Intebe yari yateguriwe Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018 yabaye Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ashyikirizwa impano yahawe na Smart Design

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Miss Iradukunda Liliane ajya kwerekwa imodoka ye

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Iradukunda Liliane mu modoka yahawe

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Ibyishimo byari byose kuri Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2018

Mama wa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2018

Rujugiro umufana ukomeye wa APR Fc yari inyuma ya Shanitah Umunyana

Miss Rwanda 2018

Hon Bamporiki na Kate Bashabe ni bamwe mu bitabiriye

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Dr Jacques ushinzwe umuco muri RALC

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa nawe yari ahari

Dj Ira

Dj Ira ni we wari urimo kuvangavanga imiziki

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Abakobwa batwaye amakamba mu gihe cyashize

Miss Rwanda 2018

Yvan Buravan yasusurukije abari muri ibi birori

Miss Rwanda 2018

Tizzo wo muri Active nawe yaje muri ibi birori

Miss Rwanda 2018

Yvan Buravan mu birori bya Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Abakobwa 10 bakomeje muri Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Abakobwa 10 batabashije gukomeza bahoberana na bagenzi babo 10 bakomeje 

Miss Rwanda

Abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Yvan Buravan hamwe na bamwe mu bari muri Miss Rwanda

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Ubwo abakobwa biyerekanaga

Friday James

Friday James ni we uyoboye ibi birori

Miss Rwanda 2018

Abanyamwuga mu gufata amashusho barimo n'uwa Inyarwanda Tv (Eric Niyonkuru) akazi bakamereye nabi

Miss Rwanda 2018

Mama wa Shanitah Umunyana yaje gushyigikira umukobwa we

Miss Rwanda 2018

Jean Marie Mukasa (ibumoso) umuyobozi wa New Level na Vj Mupenzi (iburyo)

Iradukunda

Iradukunda Bertrand umukinnyi wa Police Fc nawe arahari

Miss Rwanda 2018

Ubwo abakobwa bahatanira ikamba binjiraga ahabera ibirori

Miss Rwanda 2018

Safi Madiba yazanye n'umufasha we Judith mu birori bya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Habiba Ingabire witabiriye Miss Rwanda 2017 nawe yaje muri ibi birori

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Masamba Intore yari mu birori byo gutora Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Muyoboke Alex, Uncle Austin na Richard nyiri Kiwundo Entertainment baje mu birori bya Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Mama wa Irebe Natasha (hagati) yaje gushyigikira umukobwa we

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Barimo gusoma Inyarwanda.com bakoherereza inshuti zabo uko ibirori byifashe

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Bazindutse cyane,...bafite amatsiko yo kubona Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Abafana ba Umuhoza Karen bahageze kare

Miss Rwanda 2018

N'abazungu baje kwihera ijisho

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Itsinda ry'abashyigikiye Uwonkunda Belinda

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Belise aha amabwiriza abari inyuma y'impanga ye Belinda

Miss Rwanda 2018

Umutoni Belise amaze kwicara,...yari ategereje uko irushanwa riri burangire

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Iyi modoka yagenewe Miss Rwanda 2018 nka kimwe mu bihembo bye

Miss Rwanda 2018

Ibyapa byamamaza Umunyana Shanitah wa mukobwa ushyigikiwe na Bishop Rugagi

Miss Rwanda 2018

Umurongo ni muremure mu bazajya mu birori byo gutora Miss Rwanda

Miss Rwanda 2018

Saa moya n'igice zageze muri salle harimo abantu bangana gutya

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Hano hari umuti w'icyaka,...amazi, Fanta, agasembuye,..byose birahari

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Abafite abo bashyigikiye bicaye mu matsinda bitewe n'umukobwa bari bari inyuma

Miss Rwanda 2018

Abantu batangiye gufata ibyicaro ahagana isaa kumi n'ebyiri na 30

REBA HANO IRADUKUNDA LILIANE AVUGA IMIGABO N'IMIGAMBI YE

AMAFOTO: Emmy Nsengiyumva & Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mujyanama6 years ago
    Uriya wicaye kirimwabo ateye aturutse he? Wapfa Bamporiki arakujyana mu Itorero!!!
  • Tuyizere theo6 years ago
    Abantu benshi bigitsinagore bakabije kwambara afi ubusa pe! Murebe ayo mafoto kweli
  • Dodos6 years ago
    Ifoto ya miss wenyine irihe?
  • Roger wuRwanda6 years ago
    mwe mwamenya niba Liliane we bari barahanuriye ra? gusa FIRE we yari yavuze ko mubo bahanuye ntawurimo
  • Hh6 years ago
    Cyakora abapasiteri bamwe barasebye kabisa!!! Erega ubundi iby'Imana nibabiharire Imana bareke kuyivangira. Ndishimye cyane kuri uyu mwana Liliane. Aratunguranye kabisa kandi yicecekeye!!! Congs to her.
  • umubye Nadine6 years ago
    Uwo miss utazi kuvuga English :-) :-)!!,yewe ibya Jolly na Kid nibyo nyine.Cyereka niba Jolly azajya amuvugira ibyo ashaka kuvuga.Niyo npamvu batabajije mu cyongereza Maze Sonia nawe akora evaluation yikinyarwanda :-) :-) :-) :-)
  • Haley6 years ago
    Iki nikibazo gisanzwe ntago ngamije gusebanya. Uyu miss Rwanda 2018 niwawundi wagendeye kuri moto?





Inyarwanda BACKGROUND