Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo gutora Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 usimbura Miss Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017.Iri kamba ryaje kwegukanwa na Iradukunda Liliane w'imyaka 18 y'amavuko.
DORE UKO IBI BIRORI BYAGENZE
Saa Tanu na 45 (11: 45 pm): Ibirori byo gutora Miss Rwanda ni bwo byasojwe abantu basubira iwabo, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 ajya guhabwa imodoka nshya yahawe nk'igihembo.
Ibyishimo byari byose kuri Iradukunda Liliane
Saa Tanu na 30 (11:30 pm): Hatangajwe umukobwa wahize abandi mu buranga, mu muco no mu bwenge, uwo akaba ari Iradukunda Liliane wari wambaye nimero 7. Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda ni umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko akaba areshya na 1.70 cm.
Saa Tanu na 20: (11:20 pm): Hatangajwe abakobwa batsindiye amakamba muri Miss Rwanda 2018.
-Miss Photogenic (nyampinga uberwa n'amafoto) yabaye: Liliane Iradukunda
-Miss Congeniality yabaye Uwase Ndahiro Liliane
-Miss Miss Popularity yabaye Mutoniwase Anastasie (umwe wagiye mu mwiherero ateze moto)
-Miss Heritage yabaye Dushimimana Lydia
-Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018 yabaye Irebe Natacha
-Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 yabaye Shanitah Umunyana
-Miss Rwanda 2018 yabaye Iradukunda Liliane
Iradukunda Liliane ni we wabaye Miss Rwanda 2018
Saa Yine na 35 (10:35pm): Nyuma yo kwiherera kw'abagize akanama nkemurampaka bagateranya amanota y'abakobwa 10 bakomeje, hatangajwe abakobwa 5 bakomeje muri Miss Rwanda 2018, abo akaba ari: Iradukunda Liliane (7), Ishimwe Noriella (22), Umunyana Shanitah (1), Dushimimana Lydia (23) na Irebe Natacha Ursule (21).
Saa Yine Zuzuye (10:00pm): Abakobwa 10 bakomeje muri Miss Rwanda 2018 barimo kubazwa ibibazo bitandukanye n'abagize akanama nkemurampaka.
Saa Tatu n'iminota 50 (9:50pm): Hatangajwe abakobwa 10 bakomeje, abo ni; Uwase Ndahiro Liliane (watowe cyane kuri telefone n'amajwi 53,447), Iradukunda Liliane, Ishimwe Noriella, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Dushimimana Lydia, Umuhoza Karen, Umutoniwase Paulla, Uwase Phiona na Ingabire Divine.
Saa Tatu n'iminota 30 (9:30pm): Yvan Buravan yahawe umwanya asusurutsa abari muri ibi birori. Yaririmbye indirimbo ze zinyuranye aho yari agaragiwe n'abakobwa bahatanira ikamba.
Saa Tatu n'iminota 20 (9:20pm): Abakobwa 20 bahatanira ikamba barimo kuvuga ubuzima bari babayemo mu mwiherero bamazemo iminsi 14 i Nyamata.
Saa Tatu n'iminota ine(9:04 pm): Nyuma yo gushimira abaterankunga b'iri rushanwa, herekanywe amashusho y'abahanitara ikamba aho buri umwe yavugaga umushinga we. Nyuma y'aho, abakobwa uko ari 20 barimo kuririmba indirimbo zitandukanye mu majwi yabo y'umwimerere mu njyana Gakondo.
Saa Mbiri na 43 (8:43 pm): Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 binjiye ahari kubera ibirori. Binjiye babyina indirimbo ikoreshwa muri iri rushanwa mu njyana gakondo.
Saa Mbiri na 35 (8:35 pm): Umushyushyarugamba w'ibi birori ariwe James Friday ageze kuri stage atangiza kumugaragaro ibirori byo gutora Miss Rwanda 2018. Abanje kwerekana abagize akanama nkemurampaka, abo akaba ari Teddy Kaberuka, Miss Mutesi Jolly, Sandrine Isheja, Rwabigwi Gilbert na Sonia Rolland wabaye Miss France mu mwaka w'2000.
Saa Mbiri na 30 (8:30 pm): Abagize akanama nkemurampaka binjiye ahabera ibirori. Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 aratunguranye agaragara mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018. Abantu barimo gususurutsa n'abasore b'abahanga mu kubyina.
Saa Mbiri na 15 (8:15pm): Ibirori ntabwo biratangira, abantu bamwe barambiwe kwicara. Hagati aho abantu bakomeje kwinjira ahari kubera ibirori.
Saa kumi n'ebyiri n'igice (6:30 pm): Abantu batangiye kwinjira ahabera ibirori. Abarimo imbere barimo gususurutswa mu muziki urimo gucurangwa n'aba Djs. Mu bantu bamaze kuhagera higanjemo urubyiruko aho bamwe muri bo bazanye ibyapa byamamaza abakobwa bashyigikiye muri iri rushanwa.
Batanu bakomeje muri Miss Rwanda 2018
Umukobwa watorewe kuba Miss Rwanda 2018 ariwe Iradukunda Liliane yahawe imodoka nshya ya Suzuki Baleno ndetse azajya ahembwa ibihumbi 800 (800.000Frw) ku kwezi mu gihe cy'umwaka umwe azamarana ikamba. Miss Rwanda imaze kuba igikorwa ngarukamwaka aho buri mwaka mu gihe nk'iki hatorwa umukobwa uhiga abandi Uburanga, Ubwenge n'Umuco, irushanwa rikabera mu ntara zose n'umujyi wa Kigali.
Miss Rwanda 2018 mu kiganiro n'abanyamakuru
Twabibutsa ko abakobwa 20 bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2018 ari; Uwase Ndahiro Liliane, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.
Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, yinjiye muri iri rushanwa ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize yatangaje ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 azaharanira guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco aho azibanda ku gusura ndetse no gusigasira ahantu nyaburanga mu gihugu.
REBA AMAFOTO Y'UKO BIMEZE MURI IBI BIRORI
Intebe yari yateguriwe Miss Rwanda 2018
Miss Rwanda 2018 yabaye Iradukunda Liliane
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ashyikirizwa impano yahawe na Smart Design
Miss Iradukunda Liliane ajya kwerekwa imodoka ye
Iradukunda Liliane mu modoka yahawe
Ibyishimo byari byose kuri Iradukunda Liliane
Mama wa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane
Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane
Rujugiro umufana ukomeye wa APR Fc yari inyuma ya Shanitah Umunyana
Hon Bamporiki na Kate Bashabe ni bamwe mu bitabiriye
Dr Jacques ushinzwe umuco muri RALC
Aimable Twahirwa nawe yari ahari
Dj Ira ni we wari urimo kuvangavanga imiziki
Abakobwa batwaye amakamba mu gihe cyashize
Yvan Buravan yasusurukije abari muri ibi birori
Tizzo wo muri Active nawe yaje muri ibi birori
Yvan Buravan mu birori bya Miss Rwanda 2018
Abakobwa 10 bakomeje muri Miss Rwanda 2018
Abakobwa 10 batabashije gukomeza bahoberana na bagenzi babo 10 bakomeje
Abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018
Yvan Buravan hamwe na bamwe mu bari muri Miss Rwanda
Ubwo abakobwa biyerekanaga
Friday James ni we uyoboye ibi birori
Abanyamwuga mu gufata amashusho barimo n'uwa Inyarwanda Tv (Eric Niyonkuru) akazi bakamereye nabi
Mama wa Shanitah Umunyana yaje gushyigikira umukobwa we
Jean Marie Mukasa (ibumoso) umuyobozi wa New Level na Vj Mupenzi (iburyo)
Iradukunda Bertrand umukinnyi wa Police Fc nawe arahari
Ubwo abakobwa bahatanira ikamba binjiraga ahabera ibirori
Safi Madiba yazanye n'umufasha we Judith mu birori bya Miss Rwanda
Habiba Ingabire witabiriye Miss Rwanda 2017 nawe yaje muri ibi birori
Masamba Intore yari mu birori byo gutora Miss Rwanda 2018
Muyoboke Alex, Uncle Austin na Richard nyiri Kiwundo Entertainment baje mu birori bya Miss Rwanda 2018
Mama wa Irebe Natasha (hagati) yaje gushyigikira umukobwa we
Barimo gusoma Inyarwanda.com bakoherereza inshuti zabo uko ibirori byifashe
Bazindutse cyane,...bafite amatsiko yo kubona Miss Rwanda 2018
Abafana ba Umuhoza Karen bahageze kare
N'abazungu baje kwihera ijisho
Itsinda ry'abashyigikiye Uwonkunda Belinda
Belise aha amabwiriza abari inyuma y'impanga ye Belinda
Umutoni Belise amaze kwicara,...yari ategereje uko irushanwa riri burangire
Iyi modoka yagenewe Miss Rwanda 2018 nka kimwe mu bihembo bye
Ibyapa byamamaza Umunyana Shanitah wa mukobwa ushyigikiwe na Bishop Rugagi
Umurongo ni muremure mu bazajya mu birori byo gutora Miss Rwanda
Saa moya n'igice zageze muri salle harimo abantu bangana gutya
Hano hari umuti w'icyaka,...amazi, Fanta, agasembuye,..byose birahari
Abafite abo bashyigikiye bicaye mu matsinda bitewe n'umukobwa bari bari inyuma
Abantu batangiye gufata ibyicaro ahagana isaa kumi n'ebyiri na 30
REBA HANO IRADUKUNDA LILIANE AVUGA IMIGABO N'IMIGAMBI YE
AMAFOTO: Emmy Nsengiyumva & Iradukunda Desanjo (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO